Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika

Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku butumire bw’icyo gihugu, aho ari bwitabire ibirori n’amasengesho yo gusabira igihugu mu muhango uzwi nka “National Breakfast Prayer”.

JPEG - 60.4 kb
Madamme jeannette Kagame arageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gusengera Amerika

Ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953. Uyu muhango witabirwa buri gihe na Perezida wa Amerika, Madame Jeannette Kagame arawuhuriramo na Perezida Donald Trump.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ikomeza ivugako muri uyu muhango abanyapolitiki, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta barahura bagasabana bagamije kumenyana no gusangira baganira ku biteza imbere igihugu.

Ni ibiganiro binatumirwamo abayobozi bakomeye baturuka hirya no hino ku isi, akaba ari muri urwo rwego mu by’uyu mwaka batumiye abaturuka mu bihugu bisaga ijana barimo na Madamu Jeannette Kagame.

Byitezwe ko kuri uyu wa 8 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa munani zo mu Rwanda, Madamu Jeannette Kagame nawe aza guhabwa umwanya akageza ijambo ku bitabiriye ibyo birori ndetse akanasengera icyo gihugu n’abari muri ibyo birori.

Si ubwa mbere Madamu Jeannette atumirwa muri uyu muhango kandi akabihabwamo ijambo. Ubwo yari yo muri 2014 yasobanuriye ababyitabiriye u Rwanda n’imiterere yarwo ndetse n’amateka yarwo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yavuze ku u Rwanda rugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi yise 3G ari byo “Gorillas, Governance and Gender” (ingagi, imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanyeha gati y’abagabo n’abagore).

Madamu Jeannette Kagame y’ifashishije ingagi nka kimwe mu bintu bidasubirwaho byagombye kubera ba mukerarugendo impamvu yo gusura u Rwanda, anagaruka ku miyoborere myiza nka kimwe mu nkingi zituma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kandi abantu bagendamo bisanga.

Yanagarutse ku buringanire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rufata abaturage bose kimwe bityo rukaba nta n’umwe rusiga inyuma mu nzira y’iterambere rurimo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murekezi Omar - 12/02/2018 saa 07:56

Ubusanzwe aya masengesho atumirwamo buri wese uyashyigikiye. Kuyashigikira rero bivuga gutanga inkunga ishyitse. Uko bicara bikurikiza inkunga yawe. Ni byiza kwumvako u Rwanda rwashoboye kwohereza abantu barenze batatu bagaragaye, ndetse bakicazwa imbere. Gusa ngo akebo kajya iwamugarura. Twizereko nibasengera u Rwanda umufasha wa Trump cyanga Trump ubwe azasesekara i Kigali. Bitabaye ibyo amagambo ya Trump ko ibihugu bya Afurika ari ... (umwanda) byaba bifite ishingiro. Kuki tugomba gukoreshwa no guhora twihoma?
Kanda hano umusubize

chibly - 9/02/2018 saa 08:54

Kabare ,nagusubiza mvuga ko Nyakubahwa President w'America Trump atanga abayisiramu cyangwa Abanyafrica murirusange ataribyo kuko nigihugu akomokamo America cyigihangange kitabimwemerera ,ahubwo burigihe umuyobozi aba aharanira gushaka icyaba igisubizo ku kibazo kiba gihari twemeranye ko hari bamwe mubayisiramu babangamiye America cyangwa bamwe mubanyafrica cyangwa abandi baturagye bibindi bihugu ibindi atari bose baba babereye America umutwaro
Kanda hano umusubize

KABARE - 10/02/2018 saa 09:37

Niko se CHIBLY,kuba TRUMP yarise abanyafurika ngo ni "merdes" (bisobanura AMABYI),urumva abakunda?? Sukubanga gusa,ahubwo harimo agasuzuguro.
Kanda hano umusubize

kabare - 9/02/2018 saa 04:42

Ni byiza ko basenga.Ariko ndibaza niba ayo masengesho azahindura president TRUMP wanga Abirabura n'Abaslamu.Ntabwo politike ijyana n'imana,kuko muli politike habamo ibintu byinshi bibi:Ubwicanyi,inzangano,intambara,gusahura igihugu,gutonesha bene wanyu (nepotism),etc...Imana ivuga ko itumva amasengesho y'abantu bose (Yohana 9:31).Muli Matayo 15:9,imana iravuga ngo "bansengera ubusa",kuko inyigisho zabo ari amategeko y'abantu.Mbere yo gusenga,tugomba kumenya icyo imana ivuga ku masengesho.Ntabwo imana yumva abantu bose basenga.Abenshi ntabwo ibumva nkuko Bible ivuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X