Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Maria Obama yongeye guhesha isura mbi umuryango akomokamo

Maria Obama umukobwa wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika,yongeye kugaragara anywera itabi mu ruhame bifatwa nko guhesha isura mbi umuryango we.


Mu cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yagaragaye anywa itabi arikumwe na bagenzi be bigana muri kaminuza ya Harvad ubwo bari bagiye mu birori byiswe Harvad-Yale byari byabereye i New Haven.

Si ibyo gusa kuko yagaragaye asomana n’undi musore bivugwa ko bari mu rukundo kugeza ubwo atagitinya kubyerekana mu ruhame kandi bikanagaragara ko atitaye ku isura bihesha umuryango we.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize uyu mwana w’imfura wa Barack Obama ari bwo yafotowe amafoto n’abantu batandukanye yambaye imyenda itamwubahisha ndetse ntinubahishe umuryango akomokamo nkuko abenshi bakunze kuyita impenure.

Ni nyuma y’uko hagati muri uyu mwaka yirukanywe muri Ambasade y’igihugu cya Espagne muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma akaza kugaragara arikwiyahuza inzoga cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fazzo ishimwe - 22/11/2017 saa 18:02

ahhhhhhhh!!!!it is united state culture"""
Kanda hano umusubize

fazzo ishimwe - 22/11/2017 saa 18:00

hhhhhhh!!!!! niyo style yabo mu buryo bwo kuryoshya daaaaaa!!!!! nones ayobewe ko itabi rigira bad effect ku buzima bwa muntu?en plus aniga kuri kaminuza ikomeye mu rwego rw'isi""""so miss Maria obama keep respect""""
Kanda hano umusubize

karake - 22/11/2017 saa 13:25

Erega gukundana is normal.Ni impano imana yaduhaye twese.Ariko izi gestures z'urukundo (kissing,caresses,sex),imana ibyemera gusa hagati y'abashakanye.Niba twemera ko imana yaturemye,tujye twemera n'amategeko yayo yose.Kuko abakora ibyo itubuza,igihano ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma abaromo 6:23.Ntimukishinge baliya bababwira ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana. Ni ikinyoma.Imana izaha ubuzima bw'iteka muli paradizo,abantu bayumvira gusa.Soma Abagalatia 6:8.Kwishimisha ukora ibyaha,ni ugutekereza nabi.Shaka uwo mubana officially,maze mwishimane nkuko imana ibitwemerera muli Imigani 5:15-20.Kwishimisha muli sex ubabaza imana,ni icyaha gikomeye.
Kanda hano umusubize

nsengimana olivier - 23/11/2017 saa 11:31

karake ufite ubwenge bwinshi mujambo ryimana. wagira nko uri umuhamya wayehova
Kanda hano umusubize

Barinda - 22/11/2017 saa 09:39

Mureke satani asare asizore ni ibihe bya sekibi, ni kumugaragaro nyine igihe cyo guhishahisha ibyo bitaga ibikozasoni kirarangiye ubu ni wazi shewutani ari ahirengeye
Kanda hano umusubize

man power - 21/11/2017 saa 12:21

Nase obama ararinywa iyongeso nise nyirabayazana iyo ni kamere gucika nukwakira ubwami YESU KIRSITO nibwo batsinda satan
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X