Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Marina yahishuye ukuri kwicyo aricyo.

Umuhanzikazi Marina Deborah yatangaje ko mu bitaramo byo kumurika ku mugaragaro inzu imufasha mu by’umuziki ya The Mane, yari yambaye neza, kandi ko atiyumvisha impamvu hari abavuga ko yambaye ubusa

nyuma y’ibitaramo byo kumurika ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi ya The Mane, ibarizwamo Safi Madiba na Marina wasinye gukorana nayo imyaka 10.
Muri ibi bitaramo byose Marina yari yambaye udukabutura turinganiye n’amabuno imbere yashyize agapantalo kamenze nk’akayunguruzo. Hejuru nabwo umubiri we wose waragaragaraga uretse amebere yari twenda twayagenewe.

Imyambarire ya Marina yavugishije benshi nyuma y’igitaramo cy’i Kigali, dore ko n’ako gapantalo kameze nk’akayunguruzo akje kumucikiraho ku buryo hari aho ikibuno cyagaragaye no mu ntana z’amatako.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko imyambarire ya Marina idakwiye umukobwa w’i Rwanda, kuko ibyo yakoze byasaga nko gushaka kuzura kamere y’abagabo bari baje kubareba.
Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Marina, yavuze ko atari yambaye nabi nk’uko hari ababivuze ndetse ko atiyumvisha uko bashakaga ko yakwambara.

Yagize ati “nari nambaye neza ariko! None se bagiraga ngo nambare amakoma? Umuco nyarwanda bambara gute? Uko nari nambaye ni ibintu nari natekerejeho, nari nambaye neza, iby’abandi simbyitayeho.”
Ku byerekeye mwenda wacitse ukanatuma imyanya y’ibanga igaragara, Marina yavuze ko ari ko iba idoze kandi ko nta kibazo abibonamo.
Uretse iby’imyambarire Marina yavuze ko muri ibi bitaramo yahungiye ibintu byinshi, yigiye ku bahanzi bamubanjirije bakoranye. Kuri Marina na Safi bahugiye mu bikorwa byo kurangiza gufata amashusho y’indirimbo bakoranye na Harmonize wanafatanyije nabo muri ibi bitaramo.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

G christian - 30/04/2018 saa 06:58

Marina aratubabaza pe ! Niba ari kuriya abakobwa barengwa simbizi ahh! yisubireho kbs aracyari muto imyaka iri kumwongoza but bizashira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X