Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mbabazi Lilian yikomye abamushinja ubusinzi nyuma yo gupfusha umugabo

Mbabazi Lilian, umwe mu bagore babyaranye na Mowzey Radio yikomye ikinyamakuru cyavuze ko asigaye ari umucakara w’inzoga mu gihe hashize iminsi mike apfushije umugabo.

Mowzey Radio[Moses Ssekibogo] wakunzwe muri Good Life yitabye Imana ababaza abatari bake, yashyinguwe iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso kuwa 3 Gashyantare 2018. Yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018, yapfuye amaze kubyara abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Ikinyamakuru cyitwa Sqoop cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare muri Uganda, cyafashe ifoto ya Mbabazi Lilian kiyishyira ku rubuga rwa Facebook kibaza abarenga ibihumbi ijana bagikurikira niba “Ari igihe gikwiye ko umwe mu bapfakazi ba Radio ajya mu tubari gusangira inzoga n’inshuti” mu gihe imiryango ikiri mu gahinda.

Mbabazi Lilian amaze kubona ko aya makuru yakomeje gusakazwa muri Uganda ko nyuma yo gupfusha umugabo asigaye yibera mu kabari, yanditse kuri Instagram yikoma ababitangaje bwa mbere ndetse asobanura ko ifoto bakoresheje ari iyo mu mwaka wa 2016.

Yagize ati “…gufata amafoto yo mu mwaka wa 2016 mukayashyira hanze muri iki gihe. Murasebye cyane!”

Ibi byakurikiwe n’ibitekerezo birenga magana atatu aho benshi banenga cyane uburyo itangazamakuru rya Uganda rihimba ibinyoma ku muryango wa Radio bigamije gushaka uko byacuruza mu gihe hari n’abandi bari kubwira Mbabazi Lilian ko ‘abishatse yajya mu kabari kandi ko ntacyo bitwaye’.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X