Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mc Tino ashimishwa n’uko yateye umugongo itsinda rya TBB

Umuhanzi MC Tino urimo kugenda azamuka ku rwego rushimishije mu muziki we,atangaza ko ashimishwa no kuba atakibarizwa mu itsinda rya TBB kuko ngo byatumye akora cyane kurushaho.

M C Tino ahora yigaya impamvu akiri mu itsinda rya TBB yashyiraga imbere ubuvandimwe kuruta inyungu (business)

M C Tino yavuze ko yasanze atakomeza gukorera muri icyo kivandimwe ahitamo kuba umuhanzi ku giti cye.

Nyuma yo gutandukana, Tino avuga ko batasubiranyemo nk’uko mu yandi matsinda y’abahanzi bigenda ahubwo buri wese yakomeje ibikorwa bye ku giti cye.

Avuga ko kuva muri Kanama 2017, amaze gukora indirimbo eshanu enye zikozwe mu buryo bw’amashusho (clip video) ndetse n’imwe y’amajwi.

Kuri ubu akaba afite indirimbo nshya yise ‘My lover’ yakoranye na Javada wo muri Jamaica.

Mula Ibanga, Umurima, My time n’izindi ni zimwe mu ndirimbo M C Tino yamaze gushyira ku mugaragaro.

Avuga ko muri iyi ndirimbo akunda iyitwa “My time” kubera ubutumwa buyikubiyemo.

Gusa avuga ko kuva mu itsinda ugakora wenyine bigoye cyane mu gihe wifasha muri byose.

Avuga ko nta muhanzi wakoze ibikorwa nk’ibye ati “nta muhanzi urakora ibintu nk’ibyo nakoze muri icyo gihe. Si mvuze ko batabishobora, ariko ni njyewe M C Tino ubikoze kandi nzakomeza kubikora mu rwego rwo kwereka abakunzi banjye n’abakunzi ba muzika nyarwanda babone ko nshoboye.”

M C Tino ubusanzwe witwa Martin Kasirye yavutse mu mwaka wa 1986, akaba yaratangiye gukora kuri radiyo mu mwaka wa 2004.

Avuga ko mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye aribwo yatangiye gukunda umuziki, atangira kujya ajya imbere y’abandi banyeshuri muri za “boom” kuririmba indirimbo z’abandi, hanyuma ageze mu mwaka wa 5 aza guhura na bagenzi be bakoranye itsinda rya “Demolition Base” ariko baza gutandukanwa n’amasomo.

Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X