Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Menya byinshi kuri PGGSS kuva ibayeho kugeza ubu

Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa rimaze kuba ubukombe mu Rwanda rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe kurusha abandi mu njyana zitandukanye kandi rikagerageza kwegereza abahanzi abakunzi babo hirya no hino mu gihugu bakabaririmbira imbonankubone dore ko haba ku bahanzi ndetse n’abafana babo babyungukiramo.

Ku ruhande rw’abahanzi hari ababa baririmbiye imbere y’abafana barenga nk’ibihumbi mirongo itatu( 30 000) bikamwereka uko ahagaze muri muzika ye ndetse yasanga adakunzwe akareba uko yakwikosora.

Naho ku ruhande rw’abafana usanga bo ibyishimo ari byinshi kuko usanga bari basanzwe bumva abahanzi bakunda ku maradiyo cyangwa se bababona ku matereviziyo yamwibonera imbonankubone akumva araruhutse.

Iri rushanwa rya PGGSS ryatangiye mu mwaka wa 2011 ritangizwa na Bralirwa ifatanije na kompanyi ya EAP(Easter African Promoters) imenyereweho gukora ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda babinyuza mu kinyobwa cya Primus.
Kugeza ubu iri rushanwa rikaba riri kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rikaba rigeze no kumusozo.

Dore uko abahanzi bagiye baryegukana kuva 2011 kugeza 2016

Mu mwaka wa 2011 ubwo iri rushanwa ryitabirwaga bwa mbere ryegukwanywe na Tom Close wari uhanganye na Jay Polly ndetse na King Jemus dore ko aribo bageze kuri Final maze ubwo bayihaga Tom Close abafana ntibabyishimira dore ko haje no kubaho akavuyo bagatera amabuye ku rubyiniro bavuga ko Atari ayikwiriye ko yari iya Jay Polly.

Icyo gihe umuhanzi ukomeye Sean Kingston yaje mu Rwanda ataramira abakunzi ba muzika ari kumwe na Tom Close ndetse nyuma bakorana n’indirimbo.

Mu mwaka wa 2012 nanone abahanzi King Jamus na Jay Polly bahuriye nanone kuri Final Jay polly yongera kubura amahirwe yo kuryegukana maze King Jamus ahabwa igikombe.

icyo gihe Jason Derulo nawe yaje mu Rwanda ataramira abanyarwanda ariko we ntiyigeze akorana indirimbo na King Jemus


2013 byari byitezwe ko Jay Polly uhora agarukira kuri Final ariko akabura igikombe azitabira iri rushanwa agahita anaryegukana ariko siko byagenze kuko kubera ibibazo yari afitanye n’itangazamakuru ntiyigeze aryitabira kuko batigeze bamuha amahirwe yo kurijyamo.

Mu baryitabiriye haje kugaragaramo impinduka kuko ku nshuro ya mbere igikombe cyatwawe n’umuraperi Riderman.

2014 ubwo Jay Polly wari wasabye imbabazi ku bw’amakosa yari yakoreye itangazmakuru yaje kuryitabira maze abakunzi be baramwishimira karahava kugeza anaryegukanye.

Mu mwaka wa 2015 bwo habayemo impinduka ku nshuro ya mbere Umuhanzikazi w’umukobwa Butera Knowless aba yegukanye iri rushanwa ryari ritaregukanwa n’igitsinagore kuva ritangiye.

Iri rushanwa ryakomeje kugenda rigaragaza isaranganya ariko biturutse n’ukuntu abahanzi bagendaga bashiramo imbaraga ndetse bagakosora naho bagiye bakora amakosa cyane cyane ababaga bakunzwe mu Rwanda ndetse bahabwa n’amahirwe yo kuryegukana kubabaga baryitabiriye ariko ntibaritware bakavamo rugikubita, 2016 itsinda rya Urban Boyz ryerekanye ko hari byinshi ryakosoye maze naryo ku nshuro ya mbere riba itsinda ryegukanye iri rushanwa bwa mbere.

Mu mwaka wa 2017 ari nabwo iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 7 hagaragayemo impinduka nyinshi uhereye ku bagombaga kuryitabira dore ko hajemo n’ikibazo cy’imyaka abarengeje 35 ntibahabwa amahirwe icyo gihe byagonze abahanzi bakunzwe aribo Danny Vumbi na Sendeli ndetse ntibyanabashimisha, ikindi ibitaramo byabaye bike ndetse abahanzi banaririmba imbonankubone (Live) mu bitaramo byose.

Ikindi n’amafaranga yahabwa uwabaye uwa kabiri yaragabanutse.

Iri rushanwa rero nyuma y’uko abahanzi bazengurutse intara zose bataramira abakunzi babo kuri ubu ryageze ku musozo haribazwa ese ninde uzakijyana?

Kuri uyu wa 24/06/2017 nibwo hategerejwe kumenyekana uzegukana iri rushanwa dore ko umujyi wa Kigali ariwo usorezwamo ibi bitaramo ndetse n’abahanzi bakaririmbira abakunzi babo ari nako bashaka amanota nyuma yo gutaramira abafana b’umuziki nyarwanda akanama nkemurampaka kazahita gatangaza uwarushije abandi mu bitaramo byose uko ari bitanu.

Kugeza ubu abahazi bitabiriye iri rushanwa aribo Christopher , Social Mula, Dream Boys, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best na Davis D, bose baracyafite amahirwe angana ariko nanone abakurikiranira hafi ibya muzika ndetse banarebye ibitaromo byabereye mu Ntara zose bakaba hari abo baha amahirwe nka Christopher, Dream Boyz ndetse na Bull Dogg. Ese wowe urabona arinde uzegukana iri rushanwa ku nshuro ya 7?

JPEG - 26.1 kb
Uku niko imyiteguro y’ahazabera final imeze

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muyizere emmy - 24/06/2017 saa 12:27

yewe boda mazekubonako atwemeza2 iyi season niyearayikwiye musaza bahe mumirongo2 nibayiguhe urayegukanye turakwemera freshsana
Kanda hano umusubize

Muyizere emmy - 24/06/2017 saa 12:22

yo buda turakwemera musaza nicyawe kbsa
Kanda hano umusubize

Umukecuru - 24/06/2017 saa 05:54

Abo ku kumirasire mwe????Page ya shaka umukunzi mwayishyizehe? Mwasanze abantu bose bararonse???? Muyigarureho wana
Kanda hano umusubize

Habiyakare Samuel - 24/06/2017 saa 02:38

Ndabakurikiyn Gatanukuigatanunatwe Muzatugereho Ibkgesera
Kanda hano umusubize

Nema Ange Marline - 23/06/2017 saa 21:26

igikombe ni icya paccy
Kanda hano umusubize

Elias - 23/06/2017 saa 09:38

Njye amahirwe ya nyuma kuri iyi PRIMUS GUMAGUMA SUPER STAR nyaha umuhanzi witwa Mick the Best.
Kanda hano umusubize

Elias - 23/06/2017 saa 09:36

Njye amahirwe ya nyuma kuri iyi PRIMUS GUMAGUMA SUPER STAR nyaha umuhanzi witwa Mick the Best.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 23/06/2017 saa 09:08

ntawundi nyine nimumuh Christopher kko ararikwiye byo'. kdi ntibaze bambabaze pe "brawl ntawundi nobona yoritwara
Kanda hano umusubize

Rukashaza Jack - 25/06/2017 saa 02:12

Kbs arayikwiriye
Kanda hano umusubize

Rukashaza Jack - 25/06/2017 saa 02:14

Kbs arayikwiriye
Kanda hano umusubize

Rukashaza Jack - 25/06/2017 saa 02:14

Kbs arayikwiriye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X