Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Fanique yavuze amayeri yakoresheje yamusunitse muri Miss Rwanda

Iyo uvuze izina Umuhoza Isimbi Fanique,abenshi bahita basubiza amaso inyuma bakibuka umwe mu bakobwa b’inzobe bigaragaje muri Miss Rwanda 2017.


Uyu mukobwa yigaragaje mu buryo bwagaragariraga buri wese ndetse abenshi bakanamuha amahirwe bashimangira ko yari akwiye kuba Nyampinga ariko birangira Miss Iradukunda Elsa.

Fanique ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko amayeri yakoresheje kugirango agaragare mu irushanwa rya Miss Rwanda,ari icyizere yahoraga yiremamo kuva akiri muto kugeza ubu.

Aha yatangaje ko yitabiriye iri rushanwa bamuha urw’amenyo bavuga ko umukobwa wo mu cyaro atabona inzira anyuramo ngo yisange mu kintu gikomeye nka kiriya ariko nyamara byanarangiye afashe umwanya mwiza.

Mu buhamya akunze gusangiza bagenzi be,akunze kuvuga ko kuba yarigiye amashuri abanza i Nyakarambi aho yakuriye atabibonaga nk’igisebo kuko byamuhaga imbaraga zo gukomeza kugerageza amahirwe.

Agira ati”natsinze ibizamini ndetse no mu ishuri nkaba mu ba mbere kubera kwigirira icyizere,hanyuma ubwo nerekezaga muri Miss Rwanda abaturanyi batangira kunseka bavuga ko ntaho yagera kuva akomoka mu cyaro.”

Aha niho ahera akangurira urungano rwe kwigirira icyizere kuko kuba yarakigiriye ngo nibyo byamuhesheje kwambara ikamba.

Yemeza adashidikanya ko atarigiyemo kubera ubwiza arusha abandi,ahubwo yagendeye ku bindi byakurikizwaga birimo kugira mu mutwe hafungutse no gutekereza no kwigirira icyizere.

Umuhoza Isimbi Fanique,yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017, ntiyabasha kwegukana ikamba rya Nyampinga ariko ntiyaviriyemo aho kuko yabaye igisonga cya kane cya miss Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUVUNYI VICTOR - 2/07/2017 saa 11:11

Reka nibarize uyu "KABERA ISMAIL" : YEZU KRISTU n'intumwa ze, batungwaga n'ibyo bavanye hehe !!! Ko muri BIBLIYA ntaho nabonye bavuga ikintu bakoraga cyatuma babona ikibatunga(Umurima, gucuruza ..... ) (.) Byongeye kandi : ko wumva ngo "YUDA ISKARIOTI" yari umubitsi wabo(Trésorier), ubwo yabikaga ibiturutse hehe !!! (.) =/=
Kanda hano umusubize

karahamuheto vladimir - 1/07/2017 saa 08:18

keep up moving kbx turagushyigukiye birenzeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!! never give up.
Kanda hano umusubize

tadano. epi - 30/06/2017 saa 08:29

nonese se sha kuvuze ko ibyo bakurikiza batora nyampinga ataribyo mu Rwanda, ubikura kuki? ngo akaba azi bible nukuvuga ko ubwo umuyisilamu umuheje, ngo akaba atitwara uko ashatse nonese aba atakiri umuntu uko yari ugira sentiment cg urukundo? ahubwo nyampinga nukurikiza uko yari ameze ntahindirwe nisi
Kanda hano umusubize

KABERA Ismail - 30/06/2017 saa 04:09

Hali ikibazo gikomeye muli iyi mihango ya Miss Rwanda.Ubundi Miss ariwe NYAMPINGA,yakagombye kuba umukobwa "ntangarugero" mu myitwarire,akaba umuntu utiyandarika.Ariko ibimaze kuba kuli ba Miss Rwanda benshi,byerekana ko uriya muhango ari ukugaragaza UBWIZA gusa.Ntibakwiye kuwita NYAMPINGA w'u Rwanda.Dore ingero nkeya:Uwabaye Nyampinga wa 2009,witwaga BAHATI,yabyaye ikinyendaro.Miss Rwanda 2014 witwaga Akiwacu Lacolombe,mwamubonye ejobundi ku mafoto yanitse amabere na sex mu marushanwa muli France.NYAMPINGA w'u Rwanda,nuko bidashoboka,akwiye kuba umukobwa w'umukristu nyakuri.Nukuvuga umukobwa wize neza Bible kandi agakurikiza ibirimo.Ntasambane,ntajye muli ibi byateye abantu bahuzwa no kuryamana bakabyita gukundana (Boyfriend/Girlfriend).Jye nagira NYAMPINGA baliya bakobwa bajya mu mihanda bakabwiriza ijambo ry'imana.Nta na rimwe uzababona biyandarika.Abantu benshi bitwa abakristu,ntabwo bazi ko uriya murimo wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu,YESU yasize adusabye kumwigana kandi tukawukora ku buntu,tudasaba icyacumi,nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Bisome muli (Yohana 14:12;Matayo 10:8).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X