Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Munyana Shemsa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda,hari izindi nshingano yigeze guhabwa

Munyana Shemsa ni umwe mu bakobwa 6 bari bahagarariye intara y’Uburasirazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018, akaba yaranagize amahirwe yo gusigara mu bakobwa 20 bagomba kwerekeza muri Bootcamp bazavamo nyampinga uzasimbura Iradukunda Elsa.

Uyu mukobwa ufite imyaka 19 y’amavuko yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo. Kuva mu 2012 kugza mu 2015 Munyana yahawe inshingano zo guhagararira abana mu karere ka Kirehe muri Komisiyo y’Igihugu y’Abana ya NCC(National Commission for children).


Uyu mukobwa uvuka mu ntara y’Uburasirazuba ariko kuri ubu akaba atuye mu karere ka Kicukiro, avuga ko aramutse abaye nyampinga yatanga umusanzu we wose atizigamye mu nguni zose z’ubuzima rusange bw’igihugu ariko akitsa cyane ku bintu bibiri by’ingenzi.

Iyo abisobanura, Munyana Shemsa agira ati “ Nashyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwizigamira, kwizigamira ku muntu ku giti cye cyangwa dukoresheje amabanki. Ikindi ni ukuzamura umuco wo gusoma mu rubyiruko.”

Umuco wo gusoma waba umuti wo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Mu magambo ye, iyi ngingo ayisobanura mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere gato yo kujya mu mwiherero yagize ati “ Haramutse habayeho ubuvugizi hakaboneka amasomero menshi byafasha urubyiruko n’ababyeyi bikabafasha kugira ngo babashishikarize gusoma hanyuma bagende bakuremo ibifite ubwenge aho kujya mu biyobyabwenge, (…) kuko twebwe i Kirehe twarabitangiye dufitemo isomero kandi byagabanije umubare w’abana bajya mu biyobyabwenge urumva ko n’ahandi mu tundi turere bishobotse bigakorwa byagabanya icyo kibazo.”

Tubibutse ko guha amahirwe uyu mukobwa ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi(sms) ukandika ijambo: Miss ugasiga umwanya ukandika 14 ukohereza kuri 7333.




Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X