Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Rwanda:Gutandukana n’impanga ye yagiye mu mwiherero byari bitumye aremba bikomeye

Nyuma y’iminsi igera kuri 5 bari bamaze batabonana kuko umwe ari mu mwiherero w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.


Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise, abakobwa babiri b’impanga batunguranye mu itsinda ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali. Mu ijonjora ryo guhitamo 20, Umutoni Belise yarasigaye hatambuka Uwonkunda Belise wahise anajyana n’abandi mu mwiherero mu Bugesera tariki 9 Gashyantare 2018.

Nyuma yo kugira urukumbuzi rwinshi kuko yari amaze iminsi atabona impanga ye, Umutoni Belise yararwaye biba ngombwa ko asaba ko yasura mugenzi we mu mwiherero.

Ubwo yageraga kuri Golden Tulip ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, imirimo yose y’umwiherero yabaye ihagaze, abavandimwe babanza kuramukanya bashirana urukumbuzi ari nabwo abandi bakobwa bari mu mwiherero bitegerezaga uburyo urukundo rw’impanga ruba rufite imbaraga.

Ubusanzwe impanga nka Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise zikunda kuba ahantu hamwe cyangwa hatarimo intera ndende. Iyo hagize ikibatandukanya nibwo bibagiraho ingaruka zikomeye.

Uwonkunda Belinda, afite imyaka 22, akareshya na metero 1.70 apima ibiro 50, impanga ye Umutoni Belise baranganya imyaka n’uburebure gusa bagatandukanira ku biro kuko uyu apima ibiro 51. Izi mpanga ziherutse gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Umwiherero abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari kuwukorera muri Golden Tulip Hotel. Bazahamara ibyumweru 2. Tariki 24 Gashyantare 2018 nibwo hazaba ibirori byo gutora uzaba wahize abandi , bizabera muri Kigali Convention Centre. Uzegukana ikamba azahita anahabwa imodoka Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18.


Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Biri - 18/02/2018 saa 06:58

Ibi ni byiza.Urukundo mu bantu ko bidasaba inkunga bitunaniza iki.
Kanda hano umusubize

kevin - 18/02/2018 saa 02:49

Iyo ni mitwe.
Kanda hano umusubize

zaza umwiza - 15/02/2018 saa 15:18

yoooooo iyaba nabandi bose bakundana gutyo isi yaba paradizo
Kanda hano umusubize

olivier - 17/02/2018 saa 03:09

natwe dukundane kuriya
Kanda hano umusubize

vincent - 14/02/2018 saa 09:28

Mbega ibintu byiza. Urukundo ni uru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X