Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Rwanda2018:Uwase Liliane niwe wongeye kwanikira abandi kuri SMS

Gutoranya umukobwa uzahagararira abandi muri Miss Rwanda birakomeje.Abakobwa bose barimo gutorwa hakoresheje ubutumwa bugufi.Uwase niwe wongeye kwigarurira umwanya yari yakuweho na Irebe Natacha.

JPEG - 115.4 kb
Uwase Ndahiro Liliane

Uwase Ndahiro Liliane watsinze amatora ya mbere mu gutora kuri SMS bikamuhesha amahirwe yo gukomeza, yongeye kwisubiza uwo mwanya awuvanaho Irebe Natacha ahita anamukuba kabiri mu majwi mu masaha macye gusa.

Ejo Irebe niwe wari imbere mu matora ku butumwa bugufi, Irebe Natacha Ursule yari afite amajwi 1 530 akurikiwe na Mushambokazi wari ufite amajwi 1 292.

Iri tora kuri telephone rirafunguye, Sim Card imwe ishobora gutora inshuro ishaka, SMS imwe ni amafaranga 30, gutora gutya ni ukurushanwa umwanya n’amafaranga.

JPEG - 45.6 kb
Irebe Natacha

Uwase Ndahiro Liliane ejo yari uwa kane afite amajwi 758 gusa, nyuma y’inkuru zatambutse ejo zahise zihindura ibintu, ubu afite amajwi 4 702 ari imbere ya Irebe ubu ugeze ku majwi 2 627.

Mu mibare, uvanyeho amajwi yari afite ejo, Uwase Ndahiro Liliane, abakunzi be, cyangwa se we ubwe, baraye bashoye 118 320Frw muri SMS 3 944 bohereje batora.

Uwase afite imyaka 20 y’amavuko, mu irushanwa ahagarariye Intara y’Amajyepfo, afite 69Kg na 1,74m.

Abakobwa bari inyuma mu gutorwa cyangwa kwitora kuri SMS ni Dushimimana Lydia ufite amajwi 88 na Irakoze Vanessa ufite 77 gusa. Uyu wa nyuma uwa mbere amukubye inshuro 66 mu majwi.

Umunyana Shanitah wahanuriwe ko azaba Miss Rwanda ubu ari ku mwanya wa 4 muri SMS na 1 544.

Undi mukobwa witwa Ishimwe Noriella nawe ngo aherutse guhanurirwa n’undi muvugabutumwa ko azaba Miss Rwanda, we ubu afite SMS 104 zamutoye gusa ku rutonde ni iwa 18

Gutora bizakomeza kugeza tariki 24 Gashyantare ari nabwo hazamenyekana uzambikwa ikamba nka Miss Rwanda 2018.

Amajwi ya SMS aha aba bakobwa amahirwe yo kuba Miss Popularity.

Kuba Miss Rwanda ibigenderwaho ni; uburanga 30%, gusubiza ibyo ubajijwe neza 40%, intambuko n’imyifatire imbere y’abantu n’akanama nkemurampaka 30%

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsengiyumva anisept - 13/02/2018 saa 04:36

ndabakunda mbifurije amahirwe masa uzatorwa wese azadufashe navuye nigeria ndumucyinnyi wigare naje murwanda niho mvucyira ndashaka gucyinira igihugu ndicyamamare nigeria ndasha gukorera murwanda ndabakunda cyane eeeeeeeee
Kanda hano umusubize

- 13/02/2018 saa 04:30

uzatorwa wese mwifurije amahirwe masa ndabasaba ko banfasha najya mugihugu navuye nigeria ndashaka kuba icyamamare mwigare naje murwanda kuyambe yukwambere
Kanda hano umusubize

emile k. - 12/02/2018 saa 08:26

byiza , amahirwe meshii kbsa.
Kanda hano umusubize

GAGA - 11/02/2018 saa 17:54

bose nta numwe nzimo ariko najye ndabona Irebe Natacha abahiha uburanga !!! Imana imufashe no mu by'ubwenge azagerageze arebe ko yaduserukira 2018 .
Kanda hano umusubize

nkezabera innocent - 9/02/2018 saa 03:50

mbega ubuhanuzi
Kanda hano umusubize

- 8/02/2018 saa 16:25

kabisa uwo mutoto n'imwiza tuuu mwifurije amahirwe masaa.
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 8/02/2018 saa 13:29

Uyumukobwa Rwose Nimwiza Pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X