Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Sandra Teta ukubutse mu gihome aherutse kugaragara yagiye kureba umuhanzi Diamond

Sandra Teta usanzwe uzwi nk’umunyamideri,umushabitsi wibinda ku by’umuziki nyarwanda,nyuma yo kuva muri gereza aho yari afungiwe yatangiye kugaragara mu bitaramo bitandukanye by’umwihariko akaba aherutse kugaragara yitabiriye igitaramo umuhanzi Diamond aherutse gukorera i Nyamata.

JPEG - 80.1 kb
Sandra Teta

Uyu mukobwa usanzwe akunda ibirori,uretse no kubitegura ni umwe mu batera inkunga ababitegura aho atanatinya no kwishyura ngo yinjire aho byabereye,ibi byagaragaye ubwo yishyuraga muri iki gitaramo kugirango abashe kwinjira nk’abandi bose.

Ni nyuma y’uko nyuma yo gufungurwa yasaga n’ucecetse atigaragaza ndetse bikanatuma benshi bamwibazaho niba yarahagaritse ibifte aho bihuriye n’imyidagaduro bitewe n’ibibazo akunze guhuriramo na byo,ariko bidatinze akaba yatangiye kubereka ko ikibuga akikirimo.

Mu kwezi gushize kwa Kamena nibwo Ibiro bya Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge byatangarije itangazamakuru ko Sandra Teta yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi atandatu,bityo akaba yarahise ataha nk’uko biteganywa n’itegeko.

Ni nyuma y’uko yari yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza ryari rigikomeje ngo atangire kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.

Si Sandra Teta gusa witabiriye iki gitaramo kuko n’ibindi byamamare nka Nsanzamahoro Denis ukina filme,Platini wo muri Dream Boys,Christopher,Sandra Mirajj na bamwe mu bagize itsinda rya Family Squad byagaragaye muri iki gitaramo.

JPEG - 107 kb
Platini,Dennis na mugenzi wabo
JPEG - 75.4 kb
Christopher
JPEG - 81.2 kb
Sandra Mirajji
JPEG - 78.6 kb
Bamwe mu bagize Familly Squad

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Natacha - 4/07/2017 saa 19:28

Jye biranshimishije ko yakomeje ubuzima. Jye nkora mu butabera, nzi ko gufungwa ari ibisanzwe nubwo bibabaza ndetse biteye ubwoba, kandi nta utafungwa. Kandi mu kinyarwanda baravuga ngo "umugabo mbwa aseka imbohe". Teta rero afite uburenganzira bwo kubaho uko abyumva kuko aracyari muto kandi isi ntiyamurangiriyeho.
Kanda hano umusubize

patric - 5/07/2017 saa 18:40

Nukuri niyihangane kdi kubayaragaragaye nubutwari utabonana uwawriwewese gereza sinzunkizindi teta numb about brav.... U
Kanda hano umusubize

MUTUYIMAN PATRICK - 5/09/2017 saa 18:42

kwihana nibyambere
Kanda hano umusubize

Natacha - 4/07/2017 saa 19:23

Jye biranshimishije ko yakomeje ubuzima. Jye nkora mu butabera, nzi ko gufungwa ari ibisanzwe nubwo bibabaza ndetse biteye ubwoba, kandi nta utafungwa. Kandi mu kinyarwanda baravuga ngo "umugabo mbwa aseka imbohe". Teta rero afite uburenganzira bwo kubaho uko abyumva kuko aracyari muto kandi isi ntiyamurangiriyeho.
Kanda hano umusubize

Anais - 4/07/2017 saa 09:42

ariko se uyu mwana mwamuhaye amahoro afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka mukunda kwivanga mubuzima bwabandi sibyiza nkawe wamwanditse uwaza aho utuye yakubonaho ibingana iki ???
Kanda hano umusubize

rutene - 4/07/2017 saa 09:18

Ariko mugira amatiku!!! Ubu se kuba aherutse mu gihome bihuriyehe no kujya mu gitaramo? None se ntazigere kugira aho ajya kuko 'yagiye mu gihome'? Uyu mwari ni mwiza, afite ibitekerezo ni uko isi tubamo isaba ubucakura atari yageraho.
Kanda hano umusubize

- 4/07/2017 saa 09:04

Byari bishyushye
Kanda hano umusubize

- 5/07/2017 saa 18:50

Ubugomemubantu ntibuzashira mwahayeundimwana amahorokwsidasakaye niwe, ariko. Ejo.niwowe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X