Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu gihe bitazwi niba imbogamizi y’imyaka izakurwa muri Guma Guma,Senderi ngo ategereje indonke kuri KNC

Mu minsi ishize nibwo,umuhanzi Senderi yatabaje asaba ko imbogamizi y’imyaka yakurwaho mu bitabira irushanwa rya Guma Guma bityo nawe akaba yahabwa amahirwe yo kuryitabira maze akigobotora ingoyi y’ubukene imwugarije.

Senderi yabisabye atakamba avuga ko akeneye kongera kwigaragariza abakunze be kandi ko anugarijwe n’inzara.

Senderi akimara gutangaza ibi,kuri Radio One humvikanye nyiri iki gitangazamakuru(KNC) avuga ko uyu muhanzi akwiye kuza akamuha akazi ko gufana ikipe ye (Gasogi United),maze bikaba inzira nziza yo kwinjira agatubutse.

Nyuma y’iyo minsi ishize hataramenyekana niba EAP,ari nayo itegura Guma Guma yaremeye gukomorera abahanzi barengeje imyaka 35 ngo Senderi nawe aba yasubiza agatima impembero,Imirasire yaganiriye n’uyu muhanzi ngo tumenye niba hari icyo baganiriye kuri iyi ngingo,avuga ko ntacyo baraganira.

Ntibyarangiriye aho nabwo twamubajije niba yaba yarafashe inzira akajya kwirebera KNC wamwemereye akazi,nabwo avuga ko uyu mugabo ataramwegera ngo abimubwire bityo ngo akaba ategereje ko azamuhamagara bakivuganira hatabayeho kumva ibyo abantu bamubwira gusa.

umwaka wa 2016-2017,ni bimwe mu bihe byazonze Senderi ahanini mu buryo bw’amikoro kuko wasanganga ataka avuga ko bumumereye nabi kugeza ubwo yigeze gutangaza ko ajya abyuka mu cyakare akajya guhagarara kwa Rubangura ategereje ko hari uwamuha akazi.

Uyu muhanzi akunze gukomoza ku bukene ngo bukunze kumwibasira ngo bugatuma atanifuza gushaka umugore ngo azicwe n’ inzara.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

soumaya - 18/01/2018 saa 16:34

Arko senderi uri igitangaza koko umuntu w'umugabo ufite amaboko abiri nubwonko bukora neza yirirwa ataka inzara ? Ubwose uba wumva utarimo kwisebya? Niba Kigali yakunaniye watashye iwanyu inyarubuye ukajya guhinga ko hariyo amasambu? Ubwo se uba utegereje akazi bwoko ki kwa rubangura?
Kanda hano umusubize

Ntibizerwa Alex Song Soso - 16/01/2018 saa 05:22

Eric Senderi,international Heat(!!!?)ayomazina Yaba ayumuntu usabiriza akazi gute?Ewana mbajwe bikomeye n'ubwo buzima urimo.Gusa,nakurangira aho ugana ukarebako byavamo.Excel Securi Company Ltd,iri gutanga akazi kumwanya w'abagadi(guard)ikorerera Kicukiro Niboye hafi ya St Joseph.Nyaruka rero upime amahirwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X