Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu kiganiro n’abanyamakuru Sauti Sol yavuze ku bahanzi nyarwanda yemera ko ari abahanga

Itsinda rya Sauti Sol rije mu gitaramo cyiswecyiswe Kigali Count Down, gitegerejwe kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, aho bazafatanya na Yemi Alade, mu kiganiro n’abanyamakuru aba bahanzi batangaje ko bishimiye kuza mu Rwanda nanone cyane ko ari igihugu bakunze kugendamo kenshi bityo bakaba bishimiye kongera kuhagaruka nanone baje gutaramira abanyarwanda.


Ku bijyanye n’ikibazo babajijwe n’abanyamakur niba hari abahanzi nyarwanda baba bazi cyangwa se bakurikirana ibikorwa byabo , aha abagize Sauti Sol batangaje ko bishimira cyane ukuntu umuziki w’u Rwanda ugenda ukura batangaza ko u Rwanda ari igihugu gifite abahanzi bazi icyo gukora mu muziki, aha bakaba batanze urutonde rw’abahanzi bazi b’abanyarwanda babahanga muri muzika.

Bamwe mu bahanzi batangaje harimo ;The Ben,Yvan Buravan, Charly na Nina, King James ndetse na Neza umuhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Canada ariko agakorera muzika ye muri Nigeria aba bakaba aribo bahanzi bagarutsweho na SautiSol nk’abahanzi abagize iri tsinda badasiba kumva mu matsi yabo, aha bagiye batanga ingero z’indirimbo zabo zizwi nkaho Buravan batangaje iyitwa ‘Just Dance’ Charly na Nina bavuga ko iyo bazi cyane ari ‘Agatege’ mu gihe The Ben we ngo afite indirimbo inacurangwa cyane mu tubyiniro twa Nairobi yitwa ‘Habibi’.

Usibye aba ariko abagize itsinda rya Sauti Sol bemera ko muzika nyarwanda iri gukura cyane ariko nanone kuri iyi ngingo bakaba bagarutse cyane ku buhanga bwa Mani Martin bakoranye n’indirimbo ikaba igomba kujya hanze muri iyi minsi. Naho Yemi Alde we akaba yagaragaje ko umuziki wo mu Rwanda atawukurikirana nkuko yasubije itangazamakuru ko ko aribwo bwa mbere aje mu Rwanda agomba kubanza kwihera ijisho bityo akaba yagira icyo abivugaho.

JPEG - 131.2 kb
Abanyamakuru bari baje ku bwinshi
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X