Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu minsi ibarirwa ku ntoki ijonjora rya Miss Rwanda riratangirira i Musanze

Nyuma y’uko habura iminsi mike ngo Miss Iradukunda abe yujuje umwaka atorewe kuba nyampinga w’u Rwanda 2017,Harabura indi minsi ibarirwa ku ntoki ngo atange ikamba hatorwa undi wo kumusimbura.I Musanze akaba ariho hazabimburira ahandi mu majonjora y’abahatanira iri rushanwa.

JPEG - 160.9 kb
Abakobwa babashije kurenga amajonjora ya miss Rwanda 2017 i Musanze

Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva muri 2014 berekanye ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2018 kizagenda.

U Rwanda rufite ba Nyampinga barindwi; muri bo hakaba harimo umwe watowe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abandi batandatu bamaze gutorwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba ni Miss Rwanda 1994 Uwera Delira, Miss Rwanda 2009 Bahati Grace, Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane,Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Iradukuda Elsa 2017.

Tariki ya 13 Mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze muri La Palme Hoteli

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu muri Hill View Hoteli

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye ni muri Credo Hoteli

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye ni muri Credo Hoteli

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka KayonzaSilent Hill Hoteli

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali ni muri Hill Top Hoteli mu karere ka Gasabo

JPEG - 125.7 kb
Mu majonjora abakobwa babanza gupimwa ibiro

Kwiyandikisha bikorwa ku rubuga rwa internet aho umukobwa aca kuri www.missrwanda/registration.

Tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jionjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo 30 aho biteganyijwe ko hazavanwamo 20 akaba ari nabo bajyanwa mu mwiherero(Boot Camp) aho kuba cumi na batanu nk’uko byari bisanzwe.

Kugeza ubu abategura iri rushanwa baratangaza y’uko abakobwa barenga 150 biganjemo abiga muri Kaminuza zitandukanye aribo bamaze kwiyandikisha mu bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

JPEG - 191.4 kb
Miss Iradukunda Elsa niwe watsindiye ikamba rya miss 2017

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda wa 2018(azagaragirwa n’ibisonga bibiri) uzambikwa ikamba asimbura Iradukunda Elsa w’imyaka 20 y’amauko bizabera muri Convention Centre mu mujyi wa Kigali , Tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/01/2018 saa 22:17

MISS RWNDA IRADUKUNDA NKWIFURIJE ISABUKURU Y'UMWAKA WOSE UMAZE UBAYE MISS RWANDA.JYA INYUMA YABIYAMAMARIZA UBUMISI UYU MWAKA! NKURAGIJE BIKIRA MARIYA W'IKIBEHO. NI NIYONSABA EVODE MU MURENGE WA JALI,AKAGARI KA NYAKABUNGO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X