Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amashusho y’indirimbo ’Kimwe Kimwe’ ya Safi Madiba yamaze kugera hanze-Yirebe hano

Mu minsi ishize nibwo Safi yashyize hanze indirimbo yise ’Kimwe Kimwe’ mu buryo bw’amajwi ikaba yari indirimbo ye ya Kabiri nyuma y’uko avuye mu itsinda yahozemo rya Urban Boyz ndetse ahita anatangaza ko amashusho yayo agiye kujya hanze vuba mbere y’uko umwaka wa 2018 utangira none akaba yamaze kubishyira mu bikorwa.


Izina Safi ryamamaye cyane mu muziki ubwo uyu mugabo yari akibarizwa mu itsinda rya Urban Boyz kuri ubu risigawemo na Nizzo na Humble Jizzo , bamaranye imyaka 10 baririmbana ari batatu ariko mu ugushyingo uyu mwaka Safi abiyomoraho atangira gukora ku giti cye.

Indirimbo ya mbere Safi yashyize hanze ni iyitwa ‘Got it’ yakoranye na Meddy , amashusho yayo bayafatiye I Kampala atunganywa na Sasha Vybz.

Safi yakurikijeho iyi ndirimbo yitwa kimwe kimwe ubu n’amashusho yayo akaba yamaze kugera hanze , yafatiwe muri Uganda atunganywa na Sasha Vybz uri gukorana bya hafi n’uyu muhanzi dore ko ari nawe wakoze ’Got it’. yakoranye na Meddy.

Kanda Hano uyirebe

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

THOMAS - 5/01/2018 saa 15:05

INTANGIRIRO Y,URUHARA NI AMASOSO? MUMUREKE?
Kanda hano umusubize

jed madiba - 5/01/2018 saa 14:33

safi komerezaho kbs tukurinyuma wirengagize zantumwa za kabosi ibindi bizaza
Kanda hano umusubize

manz - 3/01/2018 saa 13:40

gsa safi yarambabaje nyimara kumva ko yavuye mur urbays kbsa ntaho azagera bizabanza bimugore peeee!!!!!! iyo nago ari indirimbo kbsa safi uriya mugore araguhemukiye kbsa Wakurikiye amafrangaaaa uzincuza ark caurage
Kanda hano umusubize

- 4/01/2018 saa 13:16

uribesha pee
Kanda hano umusubize

jado - 5/01/2018 saa 05:18

ubabajwe Niki se ibyawe byarakunaniye ibya Safi nibyo bikubabaje wamutindiwe wowe ubwo ugirubwenge bwaguha umugore wifuza uruvuga undi ntirugobwa uzubwenge wamenya ibibazo wicaranye nabyo bigiye kuzaguhenura ukava mubyabandi bitakureba nagoto
Kanda hano umusubize

umuhoza jeannette - 3/01/2018 saa 05:56

Kbs ndemeye uruwambere safi
Kanda hano umusubize

- 2/01/2018 saa 06:19

bagenzi bawe bakurusha melody
Kanda hano umusubize

- 2/01/2018 saa 03:28

wowe biharire imana tu Niyibikora! komera kbs
Kanda hano umusubize

Johni kamawu - 1/01/2018 saa 16:23

yaratubabaje
Kanda hano umusubize

Alain - 1/01/2018 saa 11:03

Madiba courage ahubwo njye ndabona 85% ari nziza
Kanda hano umusubize

JP - 31/12/2017 saa 18:45

Video nziza! Komeza ukore wirengagize abaguca intege, 2018 uzigarurire benshi!
Kanda hano umusubize

- 31/12/2017 saa 15:00

Byari byi iyo bagumana
Kanda hano umusubize

SAM-G - 31/12/2017 saa 12:18

congz msz !!! biragaragara ko uzabikora !!! gusa biragaragara ko utaramenyera camera ya wenyine ! gusa courage 70% video ni bon !!!!
Kanda hano umusubize

uwase - 31/12/2017 saa 11:19

ni byiza so nakomerezaho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X