Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu mvura nyinshi n’imbere ya Bibiliya , Rayon Sports yashoboye kunganya na Gor Mahia

Umukino wa mbere wo mu itsinda rya kane usize ikipe ya Rayon Sports igabanye amanota na Gor Mahia nyuma yaho Coup Franc ya Rutanga Eric yaje kuvamo igitego cyo kwishyura icyo Kagere Meddie yari yatsindiye iyi kipe yo muri Kenya.

Umukino wa mbere wo mu itsinda rya kane usize ikipe ya Rayon Sports igabanye amanota na Gor Mahia nyuma yaho Coup Franc ya Rutanga Eric yaje kuvamo igitego cyo kwishyura icyo Kagere Meddie yari yatsindiye iyi kipe yo muri Kenya.

Ntabwo rwari urugendo rworoshye kugira ngo Gikundiro ibe yashyika aha, gusa byayisabye intsinzi ebyiri zonyine nyuma yo gutangira urugendo nyafurika mu mikino ya CAF Champions League, igasezerera LLBA yo mu Burundi iyitsindiye iwayo 1-0 nyuma yo kunganyiriza I Kigali 1-1, bityo kuba yaratsinzwe na Mamelodi 2-0 bigahita biyijyana muri Confederation Cup.

Aha Rayon Sports ikaba yarabyitwayemo neza itsindira kuri iki kibuga 3-0 mu mukino na Costa Do Sol yo muri Mozambique, gusa ikaza gutsindirwa I Maputo 2-0 ariko ntibiyibuze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yisanze mu itsinda D ririmo amakipe abiri yo mu karere Gor Mahia na Young Africans, ikintu cyari cyashimishije abakunzi b’iyi kipe y’i Nyanza nyuma yo kujya mu itsinda ryasaga nk’irikinika ugereranyije n’abari basigaye muri iyi mikino nyafurika.

Aha ariko, nyuma y’umugoroba wo kuri iki cyumweru bishobora kuba benshi batashye bavuga ko amazi ubanza atakiri ya yandi aho bigiye gusaba koga magazi.

Umutoza Minaert yari yafashe icyemezo cyo kwicaza Manzi Thierry, nyuma yo kutitwara neza mu mikino ibiri baherukaga gukinira mu rugo. Iki cyemezo gisa nk’icyari gikomeye kuko ba myugariro Faustin na Gaby bari bagiriwe icyizere batashoboye guhagarika umuvuduko wa Kagere Meddy, waje kubatwarana umupira wavuyemo igitego cya mbere ku munota wa munani gusa.

Meddy Kagere yongeye kwisanga asigaranye na Bakame ku munota wa 19 gusa bwo umunyezamu wa Rayon Sports arokora ikipe ye biyigumisha mu mukino.

Mu gihe abafana benshi bari i Nyamirambo bari batangiye kwibaza ibishobora kuba ku ikipe yabo, Eric Rutanga ku munota wa 22 yaje kubahagurutsa ubwo yatsindaga Coup Franc nziza ku ikosa ryari rikorewe Chris Mbondi hafi y’urubuga rw’amahina. Igice cya mbere cyaje kurangira ari icyo gitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Gor Mahia yakomereje aho yari yatangiriye, nubwo imvura itoroheraga amakipe yombi ngo ashobore gukina umupira. Byose byasigaye mu maboko y’imiterekano. Gor Mahia, yumvaga itsinze igitego ku munota a 55, ubwo corner ya Mieno yasangaga George Odhiambo agatera umupira akawurenza Bakame ugakubita umutambiko w’izamu ugakora kuri Faustin n’akaboko gusa ukaruhukira mu maboko ya Bakame.

Gor Mahia yakomeje kwitsirimba imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa inshunduro ibyo kuzinyeganyeza bikaba ingorabahizi.

Uburyo bukomeye bwa Rayon Sports mu gice cya kabiri na yo yaje kububona ku munota wa 72 kuri Corner ya Rutanga yaje gukora ku mutwe wa Jacques Tuyisenge ukisangira Shabalala, maze uyu aho kuwushyira mu nshundura akawukuramo.

Gor Mahia, yaje kubona amahirwe yo kurangiza umukino ku munota wa 83, ni ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports aho Meddie Kagere yaterekeraga umupira mwiza Humprey Mieno, maze uyu na we wari usigaranye na Bakame gusa umupira akawutera hanze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/05/2018 saa 16:34

JAJYERAJYEJE IMANA NIYO IZABIBAMO
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 7/05/2018 saa 10:10

REYOOO,IZAJAFINARE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X