Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mugo,intandaro yiteranyuma ndetse no kutitabira Primus Guma Guma bya Green P

Umuraperi Green P ni umuvandimwe w’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda The Ben ndetse n’uwitwa Danny Scott wigeze kurunguruka muri muzika ariko we agahita akuramo ake karenge ugikubita.

Green P arazwi cyane muri muzika nyarwanda byumwihariko mu njyana ya HiP HOP,ni umwe mu bantu bivugwa ko bazi kwandika ndetse no kurapa neza ariko ibiyobyabwenge bikaba bimaze kumusarika kuburyo bukomeye cyane.

Green P yamenyekanye cyane kubera itsinda rya Tuff Gangs,itsinda ryakanyujijeho cyane mu njyabna ya Hip Hop cyane ko ntawatinya guhamya ko iri tsinda riryo ryatumye iyi njyana ikundwa cyane mu Rwanda ariko ikaza gusenyuka kubnera ubwumvikane buke ari nabyo byatumye buri umwe muri ryo atangira kwikorera umuziki ku giti cye,gusa mu minsi ishize bakaba bari barongeye gusubirana bakanakora indirimbo bise "For Some one" itaramenyekanye cyane ndetse n’indi bakoranye na The Ben ikaba imaze hafi amezi 6 atarajya hanze.

Tugarutse kurugendo rwa Green P muri muzika benshi bahamya ko ari umuhanga cyane ndetse akaba ari n’umwanditsi mwiza ariko akaba ari we muhanzi umwe rukumbi muri Tuff Gangs utaritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ngo nawe ary e ku mafaranga ya muzika cyane ko ari mu bantu bakuze mu muziki kuko yawutangiye ahayinga mu mwaka wa 2008.

Uyu musore ndetse na mugenzi we Fireman ntibabonetse mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya ya Tuff Gangs na The ben kubera kwica gahunda,dore ko ngo bari banibereye mu bizunga ariko mugenzi wabo Bull Dogg akabakingira ikibaba akavuga ko bari bari muzindi gahunda kandi ngo ntazo nkuko amakuru aturuka ku nshuti yabio ya hafi abivuga.

Bimaze kumenyekana ko Green P atajya ajya mu gitaramo runaka atabanje gufata ku biyobyabwengeo bo bita ibikoresho ,ndetse niyo yatumiwe ku maradiyo akabasha kwitabira ubutumire agenda yabanje kubisoma ndetse ibi ugasanga ari bimwe mu ntandaro y’idindira ry’uyu musore.

Amakuru atugeraho akaba avuga ko uyu musore ngo amaze kuba imbata y’ibiyo byabwenge,byitwa Mugo,ndetse ngo ikaba ariyo ituma atita kuba yakora indirimbo niyo akoze kuyikurikirana bikaba ntacyo biba bimubwiye.

Iki kiyobyabwenge cya mugo twabibutsa ko aricyo cyigeze gufungisha P Fla,Gisa cy’Inganzo,White monkey ndetse na Producer feezy bamwe muri bo bakaba bararangije ibihano byabio ariko abandi bakaba bakiri muri Gereza.

Si aba gusa kuko hari amwe mu mazina akomeye yari azwi mu ziki ariko akaba atacyumvikana kuri ubu bitewe no kua aimbata ya Mugo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/04/2018 saa 11:34

mujye mwandika ibintu mufitiye gihamya kandi mwanasubiramo naho kwandika musebya abantu bizabakoraho pe! Green muvuga ntabwo mumuzi nibyo mumuvugaho mufite izindi nyungu muba mugamije
Kanda hano umusubize

- 31/03/2018 saa 11:27

Nn Ibyobiyobiyobyaaweng Vyar Binyabaki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X