Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mukadaff ngo ntiyarakwiye kujya muri Guma Guma "No Stress"

Umuhanzi Mukadaff umenyerewe mu njyana ya Hip-Hop ngo ntiyarakwiye kujya muri Guma Guma kuko ngo akiri muto mu muziki nyarwanda.

umugabo uzwi ku kazina ka No stress akaba n’umujyanama wa Mukadaff mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko umuraperi we atarakwiye kujya muri Guma Guma, bitewe nuko hari byinshi bikibura kuruhande rwabo, nyamara ngo kuruhande rwa Guma Guma ntacyo yaburaga.

JPEG - 325.5 kb
No Stress mu myambaro y’umweru, iruhande rwe Mukadaff

Dore uko yabitangaje: “Yego turabyemera ko mubyo Guma Guma yashakaga ko twari tubyujuje pe, ndetse n’umwanya twagize nawo turawuzi kuko wanatubereye inzira yo kumenya aho turi akakanya, gusa ngwee n’ubundi mbona atarakwiye kujyamo kuko haracyabura urugendo. Ubundi ntago umwana avuka ngo ahite yuzura ingombyi akokanya, ndemera ko Mukadaff akiri muto muri Industry y’umuziki reka rero abanze amaremo igihe nibwo azatangira kujyamo kandi ibikombe akanabitwara.”

No Stress kandi yatangaje ko ngo nubwo uyu mwaka yabonaga bitari bikwiye, yavuze ko wenda umwaka utaha bishobora kuzakunda, kubera ko ngo bari gukora cyane kurwego rwiza cyane, aho yavuze ko hari indirimbo nshyashya igiye gusohoka ya Mukadaff arikumwe na Bull Dogg ndetse nyuma yiyo hakazasohoka n’izindi 3 z’uyu musore.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X