Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Munyana Shemsa ngo aramutse abanye miss Rwanda 2018,yasubukurira aho Iradukanda yari agejeje

Iradukunda Elsa,niwe wabaye nyampinga w’u Rwanda 2017.Uyu mwari yagerageje gushyira mu bikorwa intego yari yiyemeje yo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu rwanda (Made in Rwanda)

JPEG - 54.8 kb
Munyana Shemsa ushaka kuba Nyampinga 2018

Mu bakobwa bahatanira ikamba rya miss Rwanda 2018 harimo abamufataho icyitegererezo nk’umuyoboro mwiza wabaganisha ku ntsinzi.

Muri abo rero harimo umukobwa witwa Munyana Shemsa.Ari mu bakobwa 35 bazavamo abazajya mu mwiherero i Nyamata hakazatoranywamo uzahagararira abandi akambikwa ikamba aryambitswe na Iradukunda Esla wari urimaranye umwaka.

Munyana yaganiriye na Imirasire.com, avuga ko nagirirwa icyizere abamukurikiranira hafi bakamutora akazaba Nyampinga,azatera ikirenge mu cya Iradukunda kuko ngo abona intego ze yaragerageje kuzigeraho.

N’ubwo uyu Shemsa we afite intego yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu kwizigamira no guhanga imirimo bikaba bitandukanye n’intego Iradukunda yari afite,ntibizamubuza kumwigiraho kuko uburyo(Strategie) zikoreshwa mu gushyira ibintu mu ngiro ari zimwe.

Shemsa ahamya ko yifitiye icyizero cyo gutambuka muri 35 akaba yanaba miss 2018,abikesha ko ngo yujuje ibisabwa, akongeraho ko mu bo bahanganye ntawe umuteye ubwoba.

Abajijwe niba kuba Miss Rwanda nta ngaruka mbi bishobora kumugiraho,uyu mwari yashimangiye ko ingaruka mbi zamugeraho mugihe yambitswe iryo kamba maze ntashyire mu bikorwa intego yari yemereye abanyarwanda.

Munyana Shemsa,abarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Yitabiriye iri rushanwa ahagarariye intara y’Iburasirazuba.Nimero imuranga ni 14.Kumuhesha amahirwe yo gutoranywa mu bo bahatana bazavamo abazahatanira ikamba bisaba kumutora hakoreshejwe telefoni ngendanwa.

Ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ijambo "Miss ugasiga umwanya ukandika umubare 14 ukohereza kuri 7333."




Editor Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kicamusoro - 5/02/2018 saa 10:52

turamushyigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X