Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu z’abaturage

Hari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, ubwo imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye inzu 50 inangiza imyaka y’abaturage yari mu mirima. Iyi mvura yaguye kuva saa kumi igeza hafi mu rukerera aho yangije inzu z’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve, Gashaki na Remera yo mu Karere ka Musanze harimo n’aho ababikira bo mu muryango wa Foyer de Charité basengeraga.

Inzu bimaze kumenyekana ko zasenyutse ni 46 zo mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Gashaki n’eshanu zo mu Murenge wa Cyuve, na Chapelle y’ababikira ba ‘Foyer de Charité’ bakorera mu Murenge wa Remera. Abaturage bo mu bice byabereyemo iki kiza bahuriza ku kuvuga ko habanje kugwa imvura nyinshi cyane ivanze n’urubura kandi ngo itandukanye n’isanzwe igwa mu nsisiro zabo bityo bisanga inzu zabo ziri gusakambuka ari ko izindi zigwa hasi. Bamwe mu baturage bahuye n’iki cyiza bavuga ko ubu kubaho bigiye kubagora kuko usibye inazu zabo zagurutse n’ibyari birimo byangiritse kandi n’imyaka yari ikiri mu mirima na yo yangiritse bikabije.

Nsekanabo Anaclet yagize ati “Ubu turahangayitse cyane; ntituzi aho turi bukure amafaranga yo kongera kubaka no gusakara inzu zacu kuko bamwe nta n’icyo kurya dufite kuko ibyo twacungiragaho byaguweho n’inzu.” Uwamahoro Xaverine na we yagize ati “ Njye ikimpangayikishije cyane ni ukubona aho kuba kuko njye n’abana banjye turakennye kandi nta n’umugabo mfite ngo wenda yaturwanaho, turasaba leta ko yatugoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko bihutiye kubarura imiryango yasizwe iheruheru n’iyi mvura kugira ngo babategurire ubufasha ariko agasaba abari muri iyi miryango bifashije ko bagerageza bakiyubakira badategereje ubufasha. Ati “Ubu tuvugana natwe nk’ubuyobozi tugiye tubarura imiryango yose yagizweho ingaruka n’iki kiza ubundi tubashakire ubufasha bwo kubaho ndetse abatishoboye bo bazanubakirwa, naho abishoboye bo tuzababa hafi ariko bagerageze kuba bakwiyubakira.”

Akomeza kandi asaba abaturage kurushaho kujya bakomeza ibisenge by’amazu yabo birinda ko ibiza nk’ibi byayangiza ku buryo bworoshye. Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze byibasiwe n’umuyaga babyukiye mu muganda wo gusanira abafite inzu zasenyutse.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X