Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mushiki Wa Diamond Akomeje kuba ikiraro cya Wema Sepetu Kuri Musaza We.

Wema Sepetu umwe mu bahabwa amahirwe menshi mu bashobora kwigarurira umutima wa Diamond akisubiza icyubahiro yahoranye dore ko nubundi yakundanye igihe kitari gito na Dimond, Zari akaza kwitambikamo, kuri ubu bamwe mu muryango wa Diamond batangiye kugaragaza akabari ku mutima ku bijyanye n’umubano ushobora kuvuka hagati ya Diamond na Sepetu bakaba bashakana.

By’umwihariko umwe muri bashiki ba Diamond uzwi nka Esma Platnumz nubundi wakunze kugaragaza ko ari inshuti y’akadasohoka ya Wema Sepetu dore ko ibirori byinshi usanga bari kumwe bifotoranya, ari nako basangira, yewe hari n’igihe ubona bambaye mu buryo bujya guhura, ku buryo rwose ntawashidikanya ko Wema Sepetu na Esma Platnumz mbere y’ibindi byose nubundi basanzwe ari inshuti zikomeye.

JPEG - 217.7 kb
Esma na wema ni inshuti zikomeye

Nyuma rero yo kuba ari inshuti mu buryo bugaragarira buri wese, Esma Platnumz ntiyaripfanye atangaza ko nyuma yo kuba ari inshuti ikomeye ya Wema Sepetu, nta n’uko byaba bisa amubereye muramukazi we, mbese Diamond amugize umugore, ngo byamushimisha cyane.

JPEG - 172.6 kb
Esma, umubyeyi wa ba Esma na wema

Ubwo uyu mugore yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko atahitiramo musaza we Diamond ariko, ngo umutima we(wa Diamomd) uramutse umugaruye kwa Wema Sepetu, agafata umwanzuro wo gubirana na we(na wema), ngo Esma byamushimisha kurushaho. Yagize ati:

JPEG - 61.3 kb
Esma Platnumz

“Urabona Naseeb(Diamond) ni we uzi neza umugore umukwiye, ariko na none aramutse yiyemeje gusubira kwa Diamond, njye byanshimisha byimazeyo, kubera ko Wema ari umuntu wanjye twabaye umwe ariko by’umwiahriko ndanamwikundira”.

JPEG - 78.9 kb
ESMA na WEMA no mu birori ntibatana.

Nubwo Esma Platnumz umuvandimwe wa Diamond atangaje ibi, mu by’ukuri ntawe uramenya ukuri kwa Diamond gusa ikizwi ni uko yatangaje ko mbere y’uko uyu mwaka urangira azaba yashatse undi mugore mushya kandi uzamwubahisha, ndetse akubahisha n’umuryango, gusa nubundi bitewe n’uburyo Diamond asa n’uri kwiyegereza Wema mu buryo bwihariye, uyu mukobwa akaba akomeje guhabwa amahirwe, ariko hari n’abavuga ko yazivuguruza agasubirana na Zari, abandi bati Hamisa na we banabyaranye byashoboka, ariko ubwo Wema n’umuryango watangiye kumwifuza iri na ryo ni irindi turufu ari kurusha abandi, reka dutegereze turebe amahitamo ya nyir’ubwite Diamond.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwagasore - 3/04/2018 saa 09:41

ariko ninabyo kbs byaba bihuye peee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X