Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngo gutekinika byageze no mu kugena ababa bagomba “kubaza ibibazo”perezida wa repubulika.

Ngo Gutekinika byageze no mu kugena ababa bagomba kubaza ibibazo Prezida wa Repubulika.

Mu myaka itari myinshi ishize hadutse umuco mushyashya mu Banyarwanda, umuco utarabonerwa izina mu rurimi rwacu, (ahari nyine kuko ari mushya, cyangwa inzaduka) umuco, cyangwa se reka mvuge ingeso, yiswe gutekinika, aho abayobozi cyane cyane bo mu nzego zo hasi baba basabwa kugaragaza , ibyo bagezeho, bafindafinda, ibintu bya baringa bitakozwe , bikagarazwa, nk’ukuri, cyangwa nk’ibigwi bagezeho, ubundi abahungu, ngo bakaba bahize imihigo, amashyi nayo ngo kacikaci, , inzoga zikanyobwa , abagabo bakigaramira. Ngira ngo hari abibuka umuyobozi wigeze kuvuga ko mu Karere ayobora ho nta bibazo abturage bafite, Niba ari Paradizo yari yageze ku isi, sinamenya. Uwavuga ku byo gutekinika, byafata undi mwanya wihariye, ahubwo muri uyu mwanya ndifuza kuvuga ku iterambere ry’iyo ngeso, noneho ngo yakataje –nkuko nabyumvanye abantu mu kiganiro bagiranaga-ikaba igeze no mu igenwa ry’abagomba kubaza ibibazo Nyakubahwa Prezida Kagame, haba mu mishyikirano, haba se mu gihe yasuye tumwe mu turere tw’igihugu.

Uwabandi, muri ibi abaturage ni inzirakarengane(cyangwa ibikoresho), abavebwa ni abayobozi

Mu gushakisha aho iyi ngeso yaturutse , utekereje usanga iva mu bayobozi baba bifuza ko havugwa ibyiza gusa, ntihagaragare ibitagenda neza , cyangwa ibitarashoboye kugerwaho, mu turere cyangwa mu mirimo runaka bayobora. Abo rero nibo ngo bashakisha, bakanagena abantu bazabaza ibibazo mu gihe umuyobozi runaka yabasuye, cyane cyane Prezida wa Repubulika, ibyo bikagenda ngo bikagera no mu mishyikirano.Ibyo bigaragazwa nuko usanga nyine mu mwanya wo gutanga ibitekerezo, cyangwa kubaza ibibazo, no kuvuga ibitagenda neza, abantu batwara umwanya munini, bashima, bishimagiza ubwabo, basubiramo Nyakubahwa, inshuro nyinshi, Nkuko Prezida Kagame yabivuze, mu mwanya wagakoreshejwe, mu gushakira umuti ibibazo by’ingutu biba bitabuze.

Mu mushyikirano tuvuyemo, no muri Kongere ya FPR, nibwo Nyakubahwa Prezida wa Repubulika,yongeye kunenga iby’abanu bafata umwanya munini wo kwivuga ibigwi, bishimagiza,avuga ko ibyo atari umuco ukwiye umunyamuryango wa FPR, no mu mushyikirano rero yagaye ingeso yo gufata umwanya munini abantu basubiramo Nyakubahwa, igihe kigatinda.Aha ndagira ngo mvuge , kandi nshima Prezida wa Repubulika kuba agaruriye ibintu hafi, kuko mu by’ukuri umuco nk’uriya uhawe umwanya ugakura,ni umurage mubi n’ububata twaba dukongeje mu bisekuruza bizaza, kandi nta kintu kizima cyavamo.Ariko se koko nk’umyobozi ushaka guhuma abandi mu maso , akagaragaza ibyiza gusa, hari ugukunda igihugu biba bimurimo koko ?

Hazateganywe umwanya w’ubuhamya wagenewe ba rwiyemeza mirimo wo kuvuga bimwe mu byo bagezeho

Uretse rero kwivuga ibigwi, kwishimagiza , no gusubiramo Nyakubahwa (uwabyita gushoboja ndumva ataba yibeshye), hari n’ikindi kigaragaramo gutekinika, Kukagaragarira muri kwa kugena abantu baza gufata ijambo, ugasanga havuze ba bandi bafite imishinga, n’udushya batangiye, n’ukuntu byabateje imbere. Hari umunyamakuru wabisobanuye avuga ko utanga ijambo ujya kumva ukumva aravuze , ngo hariya inyuma, cyangwa se ati, muri kiriya gice, kandi ngo mu by’ukuri baba babiteguye azi uwo abwira uwo ariwe’ibyo aza kuvuga, ibyo sinabihamya ariko birashoboka ukurikije uko bigenda.

Ubundi si bibi kumva ko hari abantu bafashe icyemezo cyo kwishakira imirimo, bakaba barageze ku musaruro ufatika., ndetse bitera abantu kwiyumvamo ishyaka Ariko ikibazo aho kiri, nuko iyo ari ibyo bivuzwe, gusa,(dore ko ubusanzwe mu bicaye imbere, haba umuntu wo muri guverinoma uba wavuze ibyagezweho, agatanga n’umurongo w’ibiza kuvugwaho) bigaragara ko wa mushyikirano, uba wagiriweho kuza kwivuga bya bigwi, , kwishimagiza, Nko kuvuga bati Dore ibyo twakoze, turi abagabo, turi intwari, (self exaltation) ubundi bakiha amashyi, bagataha.

Kubera ko mu batanga ikiganiro haba hari umuyobozi uvuga bimwe mu byagezweho muri rusange mu rwego rwihariye, mu bikorwa mu gihugu, habaho n’undi mwanya, utandukanye n’uwo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, aho bamwe mu ba rwiyemezamirimo batangiye imishinga bagiye bagera ku bikorwa bikwiye kuvugwa ngo bibere abandi intangarugero, hakavuga umubare runaka w’abo ngabo, noneho umwanya wo kuza gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, ugakurikiraho. Bitabaye ibyo, icyavamo nuko kuvuga ibyagezweho, kongeraho kwishimagiza, kongeraho gushobuja, umushyikirano, wateguwe igihe kirekire, ugahuruza abantu bavuye i kantarange, ugatwara n’amafaranga, waba ubaye nka ya nzovu yajya kubyara ikabyara imbeba.

Mu kurangiza rwose reka mvuge ko muri ibi Prezida wa Repubulika, atwigishije ikintu kizima gikomeye, harimo no kumenya agaciro k’igihe no kumenya kugikoresha neza, kumenya ibintu by’ingenzi kuruta ibindi, n’ukuntu ari ibyihutirwa kubirangiza., adukijije kandi ingeso ifite uburemere buruhije gusobanurwa…Ibi bikwiye gushimirwa, ubundi tugakomeza gutera intambwe tujya imbere.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

boss - 27/12/2017 saa 04:03

gutekinika byinjiye mumaraso yabayibozi
Kanda hano umusubize

John - 22/12/2017 saa 09:31

Uravuga wari wumva ikiganiro gica kuri Radio rwanda kitwa :Radio iwacu, wagirango batoragura abasinzi mu nzira akaba aribo bagikora kirimo ubwiyemezi bwinshi no kubeshyerana.
Kanda hano umusubize

alfa - 22/12/2017 saa 05:27

Munyamakuru ndagushimiye kuri iyo nkeburo utanze n'ubwo ushobora kuba ugosoreye mu rucaca. Ndibuka Nyakubahwa yasuye akarere kamwe k'i Burasirazuba, umuyobozi ntari buvuge hano yagiye ku murongo w'abagombaga kubaza ibibazo aka ababaza bucece ngo "wowe urabaza iki" bamwe abavana mu murongo. Byabaye ngombwa ko HE amucyaha abavaho maze barinigura. Hari n'abegujwe nyuma y'urwo ruzinduko. Ubu rero haje itekinikanabuhanga, nibura uzabaza agomba kuba azwi une semaine avant. Niyo uzabona umuturage w'i Nyamasheke abarije HE ikibazo cy'akarengane ke nk'i Nyagatare (ni urugero) ni uko aba yarakumiriwe. Ibikeneye gukosorwa ni byinshi. Namwe banyamakuru mpamya ko hari ibibacika. Ibeshye se mu giturage wenda uvuge ibyo ubona bitanoze bikorwa n'umuyobozi runaka, bakwishyiramo bakakwima service, bakaguhimbira ibyaha,... Ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

intore - 21/12/2017 saa 16:59

Uri umuntu wu mugabo.Gutekinika ni bibi cyane kandi bimaze gukomera cyane .Njye ndi umuganga ariko iyo dutanze umubare w'abarwayi barwaye bwaki umubare twe nka bakora ako kazi tuvura ,tuzi neza kandi dukurikirana akarere karatwamagana ya mibare yose kakayihindura kagashyiraho zero. None icyo bita igenamigambi ko ba bana twashakiraga ibisubizo mu bakuye mu mubare bazavurwa bate ??? Gutekinika ni ubujiji kandi bizamunga ubukungu bw'u Rwanda.Murakoze
Kanda hano umusubize

mutarambirwa - 21/12/2017 saa 12:10

Murakoze kbs njye icyi kintu nibwo bukene bavuga umuntu arabeshya ngo yeza toni y'ingano knd ataranatanze mutueli bibaho koko ubundi ujya gukira indwara ariyirata mubona twagerahe koko nibyinshi umuntu yavuga knd bigiringaruka kubaturage cyane kwigira nka bafarisayo bandikaga amategeko y'Imana kumyambaro ntanarimwe bakurikiza bicike rwose igihugu dukeneye iterambere nyakuri murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

mutarambirwa - 21/12/2017 saa 12:09

Murakoze kbs njye icyi kintu nibwo bukene bavuga umuntu arabeshya ngo yeza toni y'ingano knd ataranatanze mutueli bibaho koko ubundi ujya gukira indwara ariyirata mubona twagerahe koko nibyinshi umuntu yavuga knd bigiringaruka kubaturage cyane kwigira nka bafarisayo bandikaga amategeko y'Imana kumyambaro ntanarimwe bakurikiza bicike rwose igihugu dukeneye iterambere nyakuri murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

N’gomagil - 26/12/2017 saa 03:37

Rwose ibi birababaje.ntanaho byatugeza.nkora kw'iviriro imibare y'abafite imirire mibi,abadafite ubwiherero abari my cyiciro cya 1,2 cy'ubudehe abayobozi mu nzego z'ibanze barayigabanya bashaka kwigaragaza neza.abaturage babigiraho igaruka.bikwiye gucika
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X