Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ni gute umuntu wapfuye (intumbi) ashobora gusura kandi ngo gusura bigaragaza ubuzima bwiza?

Gusura ni igikorwa cy’urukozasoni kigaragaza uburere cyangwa umuco utari mwiza cyane iyo ubukoze ari mu bantu bingeri zitandukanye. ntawakirengagiza kandi ko gusura ari igikorwa kibangamira abantu bari kumwe n’ubikoze(usuze) cyane ko aba asohoye umwuka udafite impumuro itari nziza ariko nkuko abashakashatsi bo muri oxford university mu ishami ry’ubuzima babivuga ngo ni kimwe mu birango ko umuntu afite ubuzimz bwiza.

ibi ni bimwe mu bivugwa ku gikorwa cyo gusura no kumusuzi muri rusange.

1. Umuntu amenyera umusuzi we bwite Akenshi n’ubwo umusuzi ufatwa nk’ikintu kibi abantu badakwiriye kumva, burya ngo buri wese yihanganira umusuzi we kurusha uw’undi muntu. Ibi biterwa n’uko ubwonko bwacu bumenyera cyane uruvange rw’imyuka iri mu nda, bukumva ko igihe cyose isohotse ari ibisanzwe bigatuma utawinuba.

2.. Abantu bose bagira imyuka mu nda. N’umuntu wapfuye (intumbi) ashobora gusura Urubuga www.Atlantico.fr, ruvuga ko ari ibisanzwe ko mu mara y’umuntu habamo imyuka. Iyi myuka iterwa n’udukoko (bacterie) cyangwa se udusimba two mu mubiri n’ibiryo umuntu aba yariye, cyane cyane intungamubiri ziva mu bikomoka ku mata byinshi abantu bakunze kurya (Lactobacillus casei). Iyo myuka iba mu mara iyo ihuye n’ibyo byose na byo bibyara indi myuka irimo iyitwa diazote, na dioxygène hakaba n’igihe haba harimo na méthane. Muri iyi myuka kandi haba harimo na hydrogène na gaz sulfurés, ari na yo ituma habaho umunuko. Burya ngo umuntu wese yabishaka cyangwa atabishaka, asohora urwo ruvangitirane rw’imyuka ruri hagati y’igice cya litiro na litiro imwe (0,5 na 1L) ku munsi.

Ntacyo bishobora kukumarira mu gihe ushatse kwifata wanga kuwusohora ngo hatagira uwumva usuze, kuko ahubwo ngo bishobora gutuma ubyimba inda, bikaba byatera igifu kubabuka, kandi n’ubundi bikarangira umusuzi wisohoye ubwawo mu buryo butuguranye. kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubundi inshuro nyinshi imisuzi isohoka buhoro buhoro nijoro mu gihe umubiri uruhutse. Kubera ko umusuzi uturuka ku kuba habayeho uruvangitirane rw’imyuka itandukanye, ngo ntibizagutangaze wumvise umuntu wapfuye asohoye ikintu kimeze nk’umusuzi kivuga cyane.

3 . Umunuko w’umusuzi ushobora gusobanura uburwayi umuntu afite Iminuko iva mu misuzi iba itandukanye bitewe n’umuntu, ndetse ngo bitewe n’ibyo umuntu arya, ari na yo mpamvu hariho amoko menshi y’iminuko isohoka mu myuka yo mu mara. Inzobere z’Abashinwa mu bijyanye n’amoko y’iminuko y’imisuzi, zigaragaza ko umunuko ushobora kugaragaza ikibazo umuntu afite mu mara ye, nk’uko biri mu buvuzi gakondo bw’Abashinwa. Aha ushobora kumva umuntu asohoye umusuzi unuka nk’inyama, bishobora gusobanura ko uwo muntu arwaye igifu cyajemo ibisebe.

4. Imyuka yo mu gifu isohoka nk’imibi (rots ) ntaho ihuriye n’imisuzi Kuba imisuzi iterwa n’uko mu nda habayemo uruvangitirane rw’imyuka yo mu mara, ngo gutura imibi byo biba bivuga ko umuntu asohora umwuka wabaye mwinshi mu gifu gusa. Ibi biba kenshi igihe umuntu yariye yihuta, uhekenya shikalete, cyangwa ukanywa ibinyobwa bizamura imyuka nk’inzoga. Ibi bikaba bivuguruza cyane abatekereza ko imisuzi iyo ifungiranye mu nda ikabura uko isohoka yo yishakira inzira igaca mu kanwa bigahinduka umubi. Aya makuru avuga ko bibaye ari ko bimeze byaba byiza umuntu ufite icyo kibazo yihutiye kwivuza.
5. Humeka, urarushaho kugira ubuzima bwiza Akenshi kunywa imiti biragorana. Nyamara kandi ngo gusohora umusuzi bishobora gutuma umuntu yirinda indwara nka kanseri n’indwara y’umutima. Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza mu 1024. Ku bw’aba bashakashatsi uriya mwuka wa sulfure d’hydrogène ari nawo utanga umunuko umeze nk’uw’igi riboze, ngo ni wo ushobora kurinda uturemangingo (cellules) kwangirika.

6. Iyo umuntu ari mu ndege agira imyuka myinshi mu mara Iri ni ihame rizwi ko uko umuntu azamuka mu kirere ari na ko imyuka itatana, harimo n’iyo mu mara y’umuntu iba ishaka aho isohokera. Ubushakashatsi bwimbitse bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa (New Zealand Medical Journal) mu 2013. Bwasabaga abantu bagenda mu ndege kujya birekura ntibafungirane imisuzi mu nda kuko kuyifungirana bishobora kugira ingaruka ku buzima, harimo kubangamirwa, kubabara mu nda, kubyimba inda, gutuma igifu kidakora neza, kubabuka igifu n’ibindi bibazo umuntu agira mu gice cyo hepfo cy’inda (abdominaux) Aya makuru anavuga ko hari sosiyete
y’Abayapani kugeza ubu yamaze gukora ikariso ikoze ku buryo imyuka inuka umuntu asohora ijyamo igaheramo.

7. Umusuzi ushobora kugira ingaruka zikomeye Imyuka yo mu mara igizwe n’imwe mu myuka ifite ubushobozi bwo kwaka (inflammables) ibaye iri hafi y’urumuri rwaka. Iyo ni nka hydrogène na methane. Burya ngo ushobora kwegera urumuri rwaka umuriro, umusuzi ukaba watuma habaho
gushya bikomeye! Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko umubiri w’umuntu ushobora gushya wegerejwe urumuri rwaka kubera imyuka yo mu mara. Gusa ngo imyuka yo mu mara y’umuntu ntiteza ibibazo cyane nk’iy’inka, ahatangwa urugero rwo mu bihe bishize, aho ngo imisuzi yasohotse mu nka 90 icya rimwe igateza impanuka mu kiraro zarimo, hamera nk’ahaturitse igisasu ndetse igisenge cy’ikiraro kiraguruka, ariko ku bw’amahirwe ngo nta nka zigeze zikomereka bikabije.

8. Imineke na yo ishobora gutera umuntu kugira imyuka mu mara. Kurya imineke, ishu n’ibisa na yo byose, ibitunguru, ibirayi, n’inyama zitukura byose bitera imyuka myinshi mu mara, umuntu akaba yasuragura. Gusa ngo hari n’imiti ituma umusuzi usohoka utanuka kugira ngo utabangamira abantu. Ngaho rero nibikorwariko mu buryo bitagira uwo bibangamira kuk tumaze kubona ko Atari umuco mwiza cyane cyane mu Rwanda nubwo bwose bidufitiye akamaro tubikore ariko mu kinyabupfura.

yanditswe na: NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

prosper - 27/12/2017 saa 04:38

Wowe raissa ngo ibyo nibyo wibye bisubize rwose.
Kanda hano umusubize

Raissa - 25/12/2017 saa 16:59

Ibyo nibye pe
Kanda hano umusubize

- 26/12/2017 saa 05:34

BYIZA CYANE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X