Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Niyorick wavuze ko atagira umukunzi yafashwe


Niyonsenga Eric wamenyekanye nka Niyorick, akaba akorera umuziki we mu nzu ifasha abahanzi ya Touch Record, ubu yasohoye indirimbo nshya yitwa “Isezerano” imufatisha neza ko ari mu rukundo kandi yarahakanye ko nta mukunzi agira.

Niyorick urihagati y’imyaka 25-26, nyuma yo guhakana ko ntamukunzi agira, yaje gushyira hanze indirimbo isa nkibihamya neza bituma abantu bavuga ko yaba yaramaze kubona uwo bagiye kurushinga bidasubirwaho.

Aganira na Imirasire.com, uyu musore yavuze ko ibyo yavuze atigeze abeshya ko ahubwo guhimba iriya ndirimbo yabitewe nuko abona urukundo rw’uburyarya mu bantu kandi hagakwiye kubaho urukundo nyakuri rudahemuka rw’Isezerano.

Yagize ati: “ Buriya ngewe nubaha urukundo cyane kuko n’Imana niryo sezerano yasize kw’Isi. Cyane cyane rero mbabazwa no kubona abantu bafata urukundo nabi bikambabaza mbega ukabona ko nta masezerano bafitanye”

Umva amagambo meza ari muri iyo ndirimbo: Isezerano by Niyorick.
Twahise tumubaza niba koko ariyo mpamvu yamuteye guhikmba iyo ndirimbo, maze asubiza agira ati: “ yego n’iyompamvu ntayindi, gusa kubavuga ko nayikoze kubera naba ndi mu rukundo ntago aribyo gusa ndabiteganya kuzarujyamo, ahubwo kubera kwa kubaha urukundo ndacyabitekerezaho ngo ndebe ko nazabona uwo nanjye naha isezerano rikwiye”

Uyu musore yahise anadutangariza ibindi bikorwa biri inyuma yo gukora Video yino ndirimbo, aho yavuze ko azahita asohora ama callable (indirimbo afatanyije n’abandi bahanzi) gusa akaba yaranze kubadutangariza, ahubwo avuga ko azabatangaza umunsi izo ndirimbo zasohotse.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jean paul - 13/05/2018 saa 08:41

Ibitagizicyo bimarira njye bitese nimyumvire yanjye twese nitwumv'ibintu kimwe
Kanda hano umusubize

paccy - 10/05/2018 saa 08:39

Azamubon yihagane
Kanda hano umusubize

Mutuzo - 7/05/2018 saa 12:21

Nkiyi nkuru koko imaze iki kubayisoma?Iratwungura iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X