Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Ntabwo nashatse umugore atwite, nta kintu cyanyirukankije bimubarira igihe azabyarira" Ama G

Urugo rushya rwa Ama G The Black na Liliane ruri mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo ari naho yari asanzwe atuye na Rosine babanje kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muhanzi uvugana amashyengo menshi no gusetsa cyane, mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda yavuze ko ‘arambiwe abantu birirwa babara iminsi umugore we asigaje ngo abyare’.

Ubwo yavugaga ku ngingo ijyanye n’uburyo hari abasigaye bashinga ingo baramaze kuryamana n’abakunzi babo[ibyo benshi bita Avance ], yavuze ko ari ibintu bibi ndetse bidakwiye gukorwa mu muco nyarwanda.

Ati “Ibya Avance ntabwo nyizi, mbyumva gutyo. Ntabwo ibyo bintu bikwiye, ntabwo ari iby’i Rwanda.”

Yongeyeho ko adashimishwa na gato n’uburyo hari abantu birirwa bamubaza igihe umugore we azabyarira. Ati “Nk’ubu nakoze ubukwe ariko abantu bose baba babarira umugore wanjye, ese yaratwise?, ese ari hafi kubyara”. Ntibimureba, nk’aho yarebye ibibazo bye […] baba bambaza ngo ese bimeze bite? Urabara ubara iki?”

Ama G yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko yarongoye Uwase Liliane huti huti kuko ngo yari atwite. Yagize ati “Ntabwo nashatse umugore atwite, nta kintu cyanyirukankije, ibyo ni ibyo bavuga nyine, ni impuha.”

Yongeyeho ati “Abantu ntabwo wamenya uko bameze, njye nagiye gukora ubukwe bavuga ngo ‘Ama G arabeshya agiye kurya intwererano, Ama G arabeshya. Narinze nsezerana batabyemera, ntahana umugore batabyemera n’ubu hari abatarabyemera.”

Ama G The Black na Uwase Liliane basezeranye ivangamutungo, yavuze ko yabyemeye yabitekerejeho neza ndetse ngo yimye amatwi abantu bamwe bamugiraga inama yo gusezerana ivanguramutungo kuko ngo ‘umugore arongoye aje kumurya imitungo gusa

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/03/2018 saa 20:36

Amag urugo ruhire kbx.
Kanda hano umusubize

- 26/03/2018 saa 04:40

Urugo ruhire wa mfura w!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X