Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntawanze ko abantu bazajya bogana bikini-Umuvuzigizi wa ADEPR

Itorero ADEPR riratangaza ko bitabujijwe kwamabara bikini (imyenda yagenewe kugona muri pisine) mu gihe uri koga muri pisine cyangwa kwambara ipantalo ndetse n’undi mwambaro wagufasha mu kazi ukora.

Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) Kimwe n’andi madini n’amatorero usanga hari imyambarire batemerera abakirisitu bitewe nuko ishobora gukoza isoni uyambaye bigatuma atukisha izina ry’Imana mu gihe yaba ari umukirisitu.

JPEG - 122 kb
Rev. Karuranga Ephraïm, umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda

Mu kiganiro nabanyamakuru, umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephraïm yavuze ko nubwo abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR baba bagomba kwambara bikwije kandi ku buryo bububahishije, ngo hari igihe bashobora kwambara imyenda ubusanzwe ifatwa nk’itemewe bitewe n’akazi bakora cyangwa igikorwa barimo gukora.

Yavuze ko nk’umukirisitu uzambara utwenda two kogana (Bikini) akajya koga muri pisine iri muri Dove Hotel cyangwa n’ahandi ntawe uzamuciraho urubanza kuko nta n’itegeko ryanditse ribabuza kwambara utwo twenda mu gihe barimo koga cyangwa kwambara amapantalo ya siporo igihe bari muri siporo cyangwa igihe bari mu kazi kabasaba kwambara amapantalo.

Akomeza avuga ko hari imyambaro yabugenewe kandi idakojeje isoni yakoreshwa muri ibyo bikorwa, bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bumva ko ari icyaha kuyambara mu gihe biri ngombwa.

Yagize ati: “ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye bikini, nta muntu wabujijwe gukora siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Uretse no kuba abantu bavuga pisine ya Dove hotel na mbere yayo abakirisitu bari basanzwe boga muri za pisine zitandukanye, ubwo rero nta gishya kirimo.”

Yavuze ko abakirisitu hari bikini bashobora kwambara ntizibakoze isoni. Ati:“Bikini na zo zifite inzego, imyenda yo kogana irahari abadamu bashobora kwambara ntigire icyo itwara, hari iz’abadamu bambara ntibibe urukozasoni, muri makeya twebwe twemera ko umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara ipantalo mu gihe ari mu kazi nk’abapolisi, abubatsi , abaganga cyangwa akambara iyo myenda ya siporo mu gihe arimo nko koga.”

JPEG - 236.9 kb
Rev Karuranga avuga ko hariho Bikini zitandukanye kandi n’abakirisitu bashobora kubona izo bogana zidakojeje isoni

Avuga kandi ko abanywa ibisindisha badahawe ikaze muri pisine ya Hotel Dove, ngo abanywa ibisindisha bakwiye kujya bajya mu yandi mahoteli yemera ibisindisha.

Ati “Abakoresha ibisindisha nk’uko batazajya muri iriya hotel ni nk’uko batazajya no muri iriya pisine. Uzaba akeneye aho ibisindisha biri, ama hoteli ni menshi azahitamo.”

Kwambara Bikini ni kimwe mu bintu byateje impaka n’impamagara mu bashinzwe umuco mu Rwanda ndetse bamwe muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bawambaye akenshi bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda babwirwa ko bishe umuco
Rev. Karuranga Ephraïm, umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habimana ladislas - 15/01/2018 saa 11:59

ADEPR na ma chambres yabasambanyi ntibijyanye kabisa nagahinda gusaaaaa
Kanda hano umusubize

habimana ladislas - 15/01/2018 saa 11:56

Muranga gushyiramo inzoga ariko gusambaniramo byo bizaba mwafashwe numutego kare mwanga kubaka ivuriro,ishuri se cyangwa indi business ihesha izina ryimana icyubahiro mugahitamo gucuruza ama logement. Muzabaze abihayimana bababanjirije byagezeho barerura namwe rero Niko bizagenda icyampa igatezwa cyamunara itorero ryimana rikavaho igitutsi.
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain - 14/01/2018 saa 10:14

Ubwo bazajya bambara nka bariya mbonye ku ifoto ? Tekereza ari umudamu wawe
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain - 14/01/2018 saa 10:13

Ndagusetse
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain - 14/01/2018 saa 10:12

Ndagusetse
Kanda hano umusubize

HABIMANA EMMANUEL - 14/01/2018 saa 04:47

BIKINI UBWOSE KUYAMBARA SI CYAHA
Kanda hano umusubize

ineza - 14/01/2018 saa 04:26

si ngombwa kwambara ibiteye isoni burya kwikwiza Islam yabigezeho pe!abasilamukazi bagira imyenda bogana ubwo rero no mu maduka yiyo myambaro mwabaza!nonese ko hatanywererwa inzoga mugenzura mute ko hadasambanirwa?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X