Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nubu Safi ngo ntaricuza umwanzuro yafashe wo kwiyomora kuri Urban Boys

Mu mwaka ushize wa 2017,nibwo safi yafashe umwanzuro wo kuva muri Urban boys.Itangazamakuru ryamuhase ibibazo ku byatumye atererana iri tsinda,maze avuga ko atabonaga ejo hazaza haryo.Kugeza n’ubu rero uyu musore ahamya ko ataricara ngo yumve yicuza kuba yaravuyemo ariko nanone ngo hari icyo azajya yibukira kubasigaye.


Umuririmbyi Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda Urban Boys ryamenyekanye mu muziki w’u Rwanda, yahishuye ko hari ibintu bitatu byamusigaye ku mutima n’ubwo yamaze gutandukana na bagenzi be basigaye ari babiri gusa aravuga Nizzo Kaboss na Humble Jizzo.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru kimwe, Safi yahishuye ko hari byinshi yibukira kuri Urban Boys akubira muri bitatu ariko ko atazigera na rimwe yicuza umwanzuro yafashe wo kuva muri Urban Boys yari amazemo imyaka icumi bakora muzika yanyuze benshi.

Uyu musore wahisemo kuririmba ku giti cye akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iheruka yitwa ‘Kimwe Kimwe’ yatangaje ko atazibagirwa ibihe yagiriye muri Urban Boyz, cyane umuntu witwa Nizzo ngo ntazamwibagirwa.

Yagize ati “Sinakwibagirwa Nizo na Humble [Jizzo]. Abantu twakoranye urugendo rutari ruto mu muziki sinabibagirwa. Ikindi sinakwibagirwa uburyo twaririmbanaga mu bitaramo, n’ uburyo twabaga turi mu kazi turi nko muri studio dukora indirimbo na byo sinabyibagirwa.”

JPEG - 142 kb
Safi ubu asigaye abarizwa muri label ya The Mane isanzwwe ikorana n’umuhanzikazi marina

Uyu muhanzi kandi avuga ko umwanzuro yafashe wo kuva muri Urban Boys akiwukomeyeho kuburyo asubiyemo yakwicuza bikomeye,ati :” Ahubwo nakwicuza nsubiyemo. Ntabwo nzigera mbyicuza.”

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Isingizwe Edissa - 20/01/2018 saa 16:37

utuntu n'utundi
Kanda hano umusubize

jonass - 19/01/2018 saa 13:25

ndifuza komwanye reka igitsina gor
Kanda hano umusubize

BAZIFUZA THEONESTE - 20/01/2018 saa 15:34

NESE KO NUNVA UBUFATANYE BWANYU BWAHAGAZE WITEGUYE UTE 2018 ? Kutugezaho igitaramo murwego rwogushimisha abakunzi bawe?.NOMURWEGO RWOGUSHIMA IMANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X