Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nubwo ari imfubyi burundu,Christine arakataje mu iterambere no gufasha Abanyarwanda

Uko iminsi igenda yicuma niko usanga inganda zose zigenda zirushaho gutera imbere ndetse ari nako urubyiruko rukomeza kwihangira imirimo.kuri ubu ruganda rw’imideli narwo rurakataje cyane aho usanga abakora uwo mwuga nkakazi kabo ka buri munsi bamaze kugwira ndetse kandi bagahamya ko babona amafaranga menshi cyane bakuye muri uwo mwuga.

Uko iminsi igenda yicuma niko usanga inganda zose zigenda zirushaho gutera imbere ndetse ari nako urubyiruko rukomeza kwihangira imirimo.kuri ubu ruganda rw’imideli narwo rurakataje cyane aho usanga abakora uwo mwuga nkakazi kabo ka buri munsi bamaze kugwira ndetse kandi bagahamya ko babona amafaranga menshi cyane bakuye muri uwo mwuga.

Uretse kandi nabamurika imideli ,ubu n’abantu basezerana cyangwa bajya mu birori bitandukanye nabo usanga bari kugenda bahindura imyambarire yabo ndetse ukabona ko cyane imyambarire mu Rwanda igenda ifata indi ntera kandi nziza.
Nyuma yuko rero mu Rwanda haciwe imyenda y’ibisekeni ndetse bikabanza kuba ikibazo ku myumvire ya bantu bibaza icyo bazajya Bambara,ibibazo byabo rero ugenda ubona ko bigenda bisubizwa cyane.

Nubwo tubona abantu bamurika imideli rero baba bambaye neza cyane ndetse ukabona n’abageni mu makwe baba bambaye neza cyane ndetse ukanasanga abantu batagifite ikibazo ku kuba imyenda ya sekeni yaraciwe,hari ababirinyuma kandi badoda neza.

Uretse na none kuvuga ko hari bamwe bavuye ku rwego rumwe bakagera kurundi cyane babikesha kudoda imyenda.

Muri iyi nkuru turibanada cyane k’umwana w’umukobwa witwa Manamfasha Christine ukomoka mu karere ka Nyanza umaze gutera intambwe ikomeye muri aka kazi.

JPEG - 139.6 kb
Christine afite inzozi zikomeye

Incamake kuri Uyu mukobwa
Manamfasha Christine ni umukobwa w’imyaka 23,akaba ari umwana wakuriye mu buzima butoroshye,cyane ko ari imfubyi ku babyeyi bombi.
Uyu mukobwa akaba yaramenye kudoda mu mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 7 gusa,nyuma yaje kugira amahirwe ajya muri Jado Fashion Designer ari naho kuri ubu akorera umwuga we wo kudoda.

Aganira n’Imirasire.com Christine yagize ati:” impano yokuboha nabimenye mumwaka wa 2000 mfite imyaka 7.natangiye kubikora nkora ibyo kwifubika, na blanket. Uko nabikoraga cyane niko narushagaho kubikunda.gusa ahongeze ubu numurimo nkunda cyane kandi unampa amafranga kandi mpa n’agaciro.numva nazabisangiza nabandi bakabimenya kuko ntabwo biba byoroshye kubikora jyenyine gusa kandi ibiraka ari byinshi.tukana shimira leta y’u Rwanda ikomeza guha agaciro abakora ibintu byubugeni bitera imbaraga ishema nu murava.murakoze.”

Uyu mukobwa m’ubusanzwe akaba adodera abantu bose cyane cyane abari n’abategarugori
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Denise - 23/05/2018 saa 05:18

ndabona ufite intego mumpuze nawe
Kanda hano umusubize

Denise - 23/05/2018 saa 05:17

hello, uwo mwari afite intego nziza birakwiye ko n abandi bamwigiraho bakigirira ikizere. bishoboka mu mpuze nawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X