Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyampinga wa Rusizi yarushinganye n’umucuruzi umurusha imyaka 24 (Amafoto)

Umutesi Teta Afsa wabaye Nyampinga wa Rusizi yarushinganye n’umucuruzi witwa Mudaheranwa Aman Casmir, yakowe mu birori byabereye i Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2018.

Inkuru y’ubukwe bwa Miss Umutesi Teta Afsa yavuzweho byinshi ahanini benshi ntibumva neza impamvu yemeye kurongorwa n’umugabo umurusha imyaka 24 y’amavuko. Bamwe bamushinja gukururwa n’imitungo ariko akavuga ko urukundo rujya aho rushatse.

Umuherwe Casmir usanzwe ari umucuruzi mu Mujyi wa Kamembe yasabye anakwa Nyampinga Umutesi Afsa w’imyaka 21. Uyu muhango wabaye nyuma y’aho tariki ya 22 werurwe 2018 aba bombi basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kamembe n’imbere y’Imana mu musigiti wa Kamembe aho bakunze kwita muri Cité.

Mudaheranwa Aman Casmir afite imyaka 45 y’amavuko mu gihe umukunzi we Miss Umutesi Teta Afsa afite 21. Uyu mucuruzi azwi cyane mu Mujyi wa Kamembe, akaba anahafite imiturirwa inakorerwamo ubucuruzi muri aka gace.

Teta Afsa we azwi i Rusizi nka Nyampinga ufite ikamba ry’aka karere kuva mu mwaka wa 2016 ndetse kugeza ubu ntarasimburwa. Mudaheranwa arongoye Miss Teta Afsa nyuma y’imyaka irindwi ishize atandukanye n’umugore we.

Ubukwe bwa Mudaheranwa na Teta bwavugishije abatari bake ahanini bagaruka ku kinyuranyo cy’imyaka yabo. Mu byavuzwe cyane harimo ko ‘uyu Nyampinga yakurikiye ifaranga’ gusa we uyu mukobwa yavuze ko ibyabo ari urukundo rusa.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arakuze, ngo nkurikiye amafaranga ntabwo mbiha agaciro. Kuba naremeye kubana na we si uko nari nyobewe uko angana. Icyo mpa agaciro ni uko mukunda.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 ari bwo haba umuhango wo kwikira inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango wa Nyampinga Umutesi Afsa n’umugabo we, ibirori bigomba kubera ahitwa Vive Conference.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/03/2018 saa 11:00

umunu. areba. ibimwubaka
Kanda hano umusubize

bwiza - 28/03/2018 saa 17:47

Urugo ruhire.
Kanda hano umusubize

Bakundukizekelly - 26/03/2018 saa 05:56

Gusa ibyomuba muvuga sinzi twe mubayisiramu ntibareba urungano ahubwo nurukundo rubahagati yababiri jyewe byita urukundo kuko mbizi neza ari miss numwana twakuranye ari nuwo mucuruzi narumukoziwe rero ntakindi kibihishe inyuma
Kanda hano umusubize

- 25/03/2018 saa 13:19

BOTIKA BANGO BOLINGO ETALAKA MVURA TE
Kanda hano umusubize

ahmad - 25/03/2018 saa 05:38

Abantu ntitunyurwa nibyiza mwashakaga ko yiyandarika ahubwo tubifurize amahirwe umukobwa azubwenge cyane so uriya mugabo azamufata neza cyane
Kanda hano umusubize

Mutabazi Marc - 25/03/2018 saa 03:13

Imyaka nurukundo n ibintu 2bitandukanye,barakundanye bazabana namahoro.Akenshi harabavugishwa nishyari nibarceceke barushinge rugume
Kanda hano umusubize

- 24/03/2018 saa 18:06

Abavuzeko afite imyaka 45 babeshye ahubwo afite 63,kuko yachter 1965.
Kanda hano umusubize

Gahakwa - 24/03/2018 saa 15:37

UBUKWE akenshi ni imibare.Uyu mugabo yashatse Miss kubera ko akiri muto kandi ari mwiza.Naho umukobwa yakurikiye Cash.It is beauty against cash.Niko isi iteye. Ni imibare.Murabona ko uriya mugabo "yinjiye idini" ya ISLAM kubera umukobwa.Gusa abantu bajye bamenya ko imana itemera amadini yose.Nkuko tubisoma muli Matayo 15:9,abantu basenga bakurikije IMIHANGO yabo aho gukurikiza ibyo imana ivuga,baba bata igihe kuko imana itabemera.CORAN na Bible biravuguruzanya.Urugero,mu gihe Bible yigisha ko Abaraham yagiye gutamba Isaac,Coran ivuga ko yagiye gutamba Ismael (nyina yari umwarabu).Byerekana ko imana itakemera Coran hamwe na Bible.Kimwe kirabeshya.Abantu bose basenga mu buryo butandukanye nuko imana ishaka,ntabwo bazaba muli paradizo.Ikindi kandi,ntabwo Ubwiza n'Amafaranga bitubuza gusaza no gupfa.Abantu imana izaha ubuzima bw'iteka kandi ikabazura ku munsi w'imperuka,ni abakora ubushake bwayo gusa kandi basenga mu buryo yemera.
Kanda hano umusubize

emmy - 24/03/2018 saa 13:53

Ariko nibyo uwo urukundo rushatse ruramusanga ni nkurupfu iyo ruje rugatwara umuntu. Apfa kuba adakuruwe numutungo kuko byazamugeza kure. Gusa ntiwamenya ibitekerezo byabantu. Imana imuhire.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X