Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’igitaramo cy’amateka,Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w’umwaka-AMAFOTO

Umuhanzi Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Groove awards,ibihembo bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Kuri iki cyumweru,tariki ya […]

Umuhanzi Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bya Groove awards,ibihembo bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda

Kuri iki cyumweru,tariki ya 17 ukuboza 2017 mu muhango wari wateranyije abantu benshi muri Serena hotel i kigali nibwo ku nshuro ya 5 hatangwaga ibihembo bya Groove awards,ibihembo bihabwa ababaye indashyikirwa muri uwo mwaka mu bijyane no kuririmbira Imana.

JPEG - 319.8 kb
Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi akaba yabaye umuhanzi w’umwaka ,uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Nzi ibyo nibwira,agasambi,ku migezi,number one n’izindi ,akaba yegukanye iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyize ahagaragara Album ye ya kabiri yise”Intashyo”.mu gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi bigaragaza ko uyu musore amaze kwiyegurira imitima y’abanyarwanda by’umwihariko abakristu.

Usibye kuba yabaye umuhanzi w’umwaka,Israel Mbonyi mu bihembo 18 byatanzwe yegukanye n’igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.n’ibyishimo byinshi uyu musore yashimiye Imana yamufashije muri uyu mwaka anavuga ko ibihembo yegukanye abituye abahanzi bose bakorana umurimo w’Imana ,yanavuze ko bishoboka yabigabana nabo kuko nabo bahembura imitima y’abantu.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu bazwi barimo umuhanzi w’icyamamare Mercy Masika waturutse muri Kenya ndetse n’abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda nka Aimable Twahirwa, Tonzi, Phanny Wibabara, Jack B (wanaririmbanye na Rev Kayumba), Dominic Ashimwe n’abandi barimo abari mu bahatanira ibi bihembo.

JPEG - 253 kb
umuhanzi Mercy Masika waturutse muri Kenya yashimishije abantu benshi

Dore uko abandi bagiye begukana ibihembo

1. Umuhanzi w’umwaka: Israel Mbonyi

JPEG - 322.5 kb
Mbonyi ahabwa igihembo

2. Umuhanzikazi w’umwaka: Dinah Uwera

JPEG - 278.9 kb
Dinah Uwera


Mu ikanzu y’ubururu ,Uwera Dinah ni we wabaye umuhanzikazi w’umwaka

3. Korali y’umwaka : Shalom choir (ADEPR Nyarugenge)

JPEG - 317.8 kb
Ngiyo korali SHALOM yabaye iy’umwaka

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda: Jado Sinza

5.Indirimbo nziza y’umwaka: Ndaguhetse by Gisubizo Ministries

6. Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka: Imvugo yiwe by Bigizi Gentil

7. Indirimbo nziza ya Hiphop : Yaguhenda by MD

8. Indirimbo nziza y’amashusho: Yesu ni sawa by Beauty For Ashes

9. Itsinda ryiza ribyina ry’umwaka: Shekinah Drama team

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio: Gospel Image show/RBA Musanze

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy’umwaka : Shalom Gospel/Tv1

12.Umunyamakuru mwiza w’umwaka (Radio): Peace Nicodem Nzahoyankuye

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo: Ibyishimo.com

Ibyiciro 5 byatowe n’akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Israel Mbonyi

2. Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi: Haragakiza Justin

3. Umuntu utunganya indirimbo z’amashusho:Karenzo pro

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda: Romulus Rushimisha

5. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor): Pastor Rushema Ephrem

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayizeye Justin - 25/12/2017 saa 07:40

Arabikwiye
Kanda hano umusubize

hitiyaremye yves - 25/12/2017 saa 04:07

ni sasa noheri nziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X