Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’imyaka 11,Deliverance Singers igiye gushima Imana mu gitaramo cy’Imbaturamugabo

Deliverance Singers group ,itsinda rimaze kuba ubukombe kubwo kubwiriza abantu ubutunmwa bwiza bunyuze mu ndirimbo,ni itsinda ryatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2007,rikaba rigizwe n’abaririmbyi basaga 13,kuri ubu rikaba ryateguye igitaramo gikomeye cyo guhimbaza Imana.

Nyuma y’ifungwa ry’urusengero rwa Horebu, byatumye Itsinda rya DELIVERANCE SINGERS ribarizwa muri Eglise Francophone de Kigali ryari kuzahakorera igitaramo ricyimurira mu ishuri rya APACE ku italiki 31/3/2018 saa munani.

Muri iki gitaramo, DELIVERANCE SINGERS ikazafatanya n’amakorari nka MARANATHA FAMILY CHOIR (APACE), PARADISE MELODY (Eglise Francophone de Kigali) na WORSHIP SINGERS (Nyabisindu)

Mu kiganiro twagiranye,Semana Emile akaba n’umuyobozi w’iri tsinda yasobanuye ko intyego y’iki gitaramo ari uguhimbaza Imana banayishima kuko yabakoreye ibikomeye muri iyi myaka 11 ishize ndetse ngo imyiteguro yacyo ikaba yararangiye igisigaye ari umunsi ny’ir’izina.

Deliverance Singers ifite umuzingo 1(Album) w’indirimbo z’amajwi ndetse ikba ifite indirimbo zisaga 100 bakaba bateganya kumurika umuzingo wa 2 mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

musa - 29/03/2018 saa 06:58

icyo nababwira nugukomerezaho mugashiramo imbaraga nyishi mumenyekanisha ubutumwa bwiza kwisi hose ibyo byose muzabifashwamo nimana kndi ibakomereze mumurimo wimana turabakunda cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X