Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’ indirimbo « Timbuktu Mon Amour », Jean Paul Samputu arateganya iki ?

Imirasire.com yakoze ikiganiro nyuma y’ imyaka itari mike, abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’ abafana b’ umuhanzi mpuzamahanga w’ umunyarwanda Jean Paul Samputu bifuza kumenya amakuru ye.


Twakoze iki kiganiro twifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Facebook aho Umuhanzi Jean Paul Samputu yagerageje kudusubiza bimwe mu bibazo by’ ingenzi twamubajije.

Imirasire: Amakuru yawe JP Samputu? Mbese uherereye he?

Jean Paul Samputu: Amakuru ni meza, murakoze cyane gusa nabamenyesha ko mu mpera z’ uyu mwaka nakoze(ingendo z’ akazi) tour muri Korea ndetse nkaba mvuye muri Australia ariko ubu tuvugana ndi mu Bwongereza mu Mujyi wa London niho ntuye ndetse ni naho nkorera umwuga wanjye w’ ubuhanzi(guhanga indirimbo & kwandika ibitabu).

Imirasire: Ese muzika yawe igeze he ubu ? abakunzi bawe baguheruka kera nubwo hari igihe bumva indirimbo zawe za kera ndetse nawe ugacishamo ukabagezaho indirimbo zawe nshya?

Jean Paul Samputu :NK’ Uko natangiye mbibabwira ubu ndakomeje gukora ingendo z’ akazi hirya no hino ku Isi aho mba natumiwe ni ukuvuga ubu ndateganye kujya I Buruseli mu Bubiligi aho nzitabira Yubile ya Marechal Degaulle ariko na nyuma yaho nkomereze muri Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imirasire: Duhe ubusobanuro bw’ indirimbo nshya wakoze wise” Timbuktu Mon Amour”?

Jean Paul Samputu: Mbere na mbere y’ uko ngire icyo mvuga kuri ” Timbuktu Mon Amour”, reka mbanze nshimire inshuti yanjye Rafiki Ubaldo wanditse imirongo y’ iki gihangano.

Ati” Uyu mwanditsi Ubaldo akimara kumenya ibiri kubera muri Libiya twahise twumvikana uburyo tugomba kugira icyo dukora rugikubita byumvikane ko ni kuva mu mwaka w’ I 2016 .

Imirasire:Ni uwuhe mushinga mufite muri ibi bihe?

Jean Paul Samputu : Muri kariyeri yanjye ya muzika maze igihe kitari gito ntunganya album nshyashya yitwa « Only Love » irimo indirimbo nyinshi kandi nziza gusa ifite umwihariko kuko zose zirahimbaza Imana kandi ni uko nicyo cyo nyine gikenewe ku isi.

Imirasire: Ese murateganya kuzaza mu Rwanda ryari ko abakunzi ba muzika bifuza kubabona mu bataramira ?

Jean Paul Samputu : Yewe nanjye urukumbuzi ni rwose gusa maze iminsi mvugana n’ abashinzwe managment yanjye ku buryo nshobora kuzaza gutaramira Abanyarwanda ndetse n’ abandi baturanyi b’ u Rwanda.

Imirasire.com : Ko muherutse gukorana indirimbo na Dr. Jose Chameleone , ese hari iyindi mishinga mwaba mufitanye ?

Jean Paul Samputu : Yego dusanzwe turi inshuti ; nk’ uko yabivuze ni byo Chameleone tuzakorana album ndetse tuzanahurira muri za festivals z’i burayi umwaka utaha turirimbane ahantu hanyuranye ibyo rero bidusaba imyiteguro.

Imirasire.com : Ese mujya mukurikirana muzika nyarwanda nk’ inararibonye mubona ihagaze gute? gira ubutumwa uha abahanzi by’ umwihariko ?

Jean Paul Samputu : Yego ikorabuhanga ryarabikemuye ! gusa nasaba abahanzi bakiri bato, nibareke kwigana imico yo ahandi dufite byiza Imana yaduhaye muri Muzika nyarwanda.

Ibikombe by’isi nabonye ni ukubera umwimerere Wa Gakondo yacu nakoze nta bundi buhanga ni ukuba Uwo Uri we ugahesha agaciro ibyo Imana yaguhaye nk’umuco aho gutandukira ukora ibyabandi kandi ukabikora nabi kuko ingendo y’undi iravuna.

Samputu azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye mu Rwanda,ariko iyo yakunzwemo cyane yayise ’ Nyaruguru’, ikaba yaratwaye igikombe mpuzamahanga kubera umwimerere wa Kinyafurika yagaragaje mu marushanwa yaberaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X