Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’umunsi umwe Perezida kagame ahavuye,GoodRich Global Link nayo yasuye urwibutso rwa Kigali inahakorera byinshi-Amafoto

Mu gihe u rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,hakomeje kugenda hakoprwa ibikorwa bitandukanye impande n’impande byo kwibuka ,aho abantu benshi berekana umutima ndetse n’ibikorwa bya kimuntu byo kwibuka baniyubaka.

Muri uyu mwaka kwibuka byatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ubwo hyacanaga urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi,gusa bukeye bwaho k’umunsi w’ejo tariki ya 8 Mata abagize ikigo cya Goodrich Global Link nabo bahise bajya ku Rwibutso rwa Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka ndetse bakanasobanurirwa amwe mu mateka cyane ko ari rwo rwibutso rushyinguyemo imibiri myinshi y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 145.8 kb
Bari bafite icyapa kinini cyanditseho abo baribo

Ahagana saa saba n’igice z’amanywa nibwo,urugendo rwo kwibuka rwa Goodrich Global link rwatangiriye ku Kinamba.bazamuka n’amaguru bagera ku rwibutso,Aho bahakoreye ibikorwa byinshio birimo gushyira indabyo ahashyinguwe imibiri,ari nako batanga umusanzu wabo nkabashyitsi basuye urwibutso rwa Kigali.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abatari bake,barimo ubuyobozi bukuru bwa Goodrich Global Link,abanyamuryango,abanyamakuru ba Goodrich Tv ndetse n’abandi benshi.

JPEG - 114.9 kb
Dr Francis umuyobozi mukuru wa Goodrich Company

M’ubutumwa umuyobozi mukuru wa Goodrich Company,akaba yari nawe mushyitsi mukuru Dr Francis Habumugisha yatanze yagize ati:"Mu mwanya wa Goodrich Company,abanyamuryango ndetse n’abayobozi bayo muri rusange, tubifurije kwibuka mu mahoro,mukomeze gukomera ndetse muharanira kugira ahazaza heza,kandi muzabigeraho.

Tuzahora twibuka iteka abacu batuvuyemo bakavutswa ubuzima bwabo,Tugendeye ku hashize hacu tukareba aho tugeze ubu,birashoboka cyane ko twashushanya ndetse tukagira icyizere ko imbere ari heza cyane"

Reba amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

JPEG - 71.6 kb
Batangiye urugendo ari benshi,Ibumoso Dr Francis wambaye ingofero,Umunyamakuru Paccy na Mugenzi we bakora Sa neza Show
JPEG - 103.8 kb
Dr Francis ashyira indabyo ahashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi

JPEG - 114.9 kb
Dr Francis umuyobozi mukuru wa Goodrich Company
JPEG - 169.1 kb
Abanyamakuru ba Goodrich Tv n’abayobozi(uhereye ibumoso imbere,Luis akaba umuyobozi wa Production,Charles akaba umutechnicien,Espoir akaba umucameraman,) uhereye ibumoso inyuma,Birori akaba umuyobozi ushinzwe ibiganiro
JPEG - 145.8 kb
Bari bafite icyapa kinini cyanditseho abo baribo
JPEG - 105.9 kb
Bashyize indabyo ahashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi
JPEG - 54.7 kb
Dr Francis mu rwibutso
JPEG - 110.6 kb
Batambagizwaga urwibutso
JPEG - 83.1 kb
basobanurirwaga amateka

JPEG - 73.8 kb
Dr Francis asinya mu gitabo cy’abashyitsi
JPEG - 106 kb
Byari iby’agaciro gakomeye
JPEG - 93.4 kb
Police yari ihari ibacungira umutekano mu muhanda
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dukuzimana claude - 14/04/2018 saa 18:16

muragara mucyuganrza umutekano wabanu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X