Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gukorana indirimbo na MR Kagame igakundwa cyane,indirimbo ya Eesam na Mico nayo ikomeje guca agahigo

Mu minsi mike imaze hanze,indirimbo ya Eesam na Mico yatangiye gukundwa ku kigero cyo hejuru cyane Nkuko bitanagazwa na bamwe baganiriye na Imirasire.com

Mu minsi mike imaze hanze,indirimbo ya Eesam na Mico yatangiye gukundwa ku kigero cyo hejuru cyane Nkuko bitanagazwa na bamwe baganiriye na Imirasire.com

Eesam ni umusore ubusanzwe wahoze afasha Ama G The Black ku rubyiniro, uyu nyuma yaje kwipakurura uyu muraperi atangira kwikorana umuziki, nyuma y’indirimbo nyinshi yagiye akora magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Mico The Best iyi bakaba barayise ‘Windiza’.

Iyi ndirimbo ya Eesam na Mico The Best igiye hanze ikurikira iyo yari yakoranye na Mr Kagame iyi bakaba bari bayise ‘Ibitendo’. Iyi ndirimbo nshya ya EESAM na Mico The Best yakorewe muri Touch Entertainment hamwe na Producer Evydecks. Iyi ikaba iya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018.

Iyi ndirimbo rero ikaba ije nyuma yuko umuhanzi Mico The Best yanatoranijwe mu bahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar8 ndetse akaba yatangarije Imirasire.com ko nibagera mu gihe cyo kujya mu turere dutandukanye kuririmba(RoadShow) yarakunzwe cyane nkuko abishaka,nayo azajya ayikoresha.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X