Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kubura ababyeyi be muri Jenoside yakorewe abatutsi,J.Bosco yapfanye numugore we basiga abana 5 bakiri bato-Amafoto

Kuva mku itariki ya 7 Mata abanyarwanda bose bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi ,mu gihugu hose hari gukorwa ibiganiro ndetse no guhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 99.6 kb
Aba babyeyi basize abana 5 bakiri bato

Gusa mu minsi mike ishize mu karere ka Muhanga,hari abana bagize ibyago bikomeye bakaba batabaza bikomeye ndetse bifuzwa ko abantu bababa hafi.

Ubwo hari ku itariki kuwa mbere w’icyumweru gishize nibwo umupastoriBizimana J.Bosco yari agiye kurusengero ahetse umugore weN.Habimana Godelene agiye muri repetitioya Chorale Sauti ya Uruma mu itorero rya Murambi intara y’ivugabutumwa ya Gitarama Bageze mu nzira imodoka yabaturutse inyuma irabagonga umugore ahita yitaba Imana ,akaba yarashyinguwe kuwa mbere,mu gihe abantu bakiri mu kababaro kuwa 5 umugabo nawe yahise yitaba Imana.

JPEG - 144.1 kb
Yateye benshi agahinda

Nkuko amakuru atugeraho abivuga,Aba babyeyi basize abana 5 bamwe muri bo bakaba abari bakiri bato cyane,uyu mugabo benshio mu muryango we bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 akaba yari ari hafi kujya mu gihe cyo kwibuka abanyarwanda muri rusange bazize Jenoside cyane cyane abo mu muryango we barinmo n’ababyeyi be.

JPEG - 135.2 kb
Bashyinguwe hamwe,nubwo yari imvura nyinshi ariko abantu babatabaye

Aganira n’umunyamakuru ,umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango yagize ati:" Mubyukuri ni akababaro gakomeye kuri uyu muryango,cyane ko basize abana bakiri batoya cyane badashobora kwirera,bityo nukuri aba bana bakaba bakeneye ubufasha bwabagiraneza kuko ni ibintu byababaje buri wese ndetse yibaza ku hazaza haba bana".

JPEG - 190.1 kb
Imana imuhe iruhuko ridashira

Twabibutsa kko uyu mugabo numugore we bari abakiristu byumwihariko benshi mu muryango w’uyu mugabo bakaba barazize Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 125.7 kb
Korari baririmbagamo
JPEG - 61.9 kb
Bari kumwe numwana wabo w’imfura
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Manishimwe YVETTE - 13/04/2018 saa 06:55

ni Yvette i MUSANZE uwo muryango urababaje Icyo nakwisabira abantu ko bafasha aba bana kuko uyu muruango ura babaje.
Kanda hano umusubize

Loulou - 12/04/2018 saa 18:57

Imana ibahe iruhuko ridashira muturangire neza tuzasure abobana
Kanda hano umusubize

- 12/04/2018 saa 07:27

Yo Imana ibahe kuruhukira mu mahoro kd nabo bana ibashakire imibereho mwizina rya Yesu Christ!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X