Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kubura amahirwe yo kwitabira irushanwa rya PGGSS8 ,Social Mula agiye kumurika Album

Umuhanzi Social Mula aritegura kumurika umuzingo we mushya w’indirimbo mu Kuboza 2018, by’umwihariko iki gitaramo kikazagaragaramo udushya twinshi.

Social Mula yemeje ko ari mu myiteguro yo kuzamurika Album ye nshya ndetse ikazagaragaramo udushya n’imitegurire y’ibigezweho.Ati”Hari ibitaramo byinshi nzitabira ndetse ndateganya kumurika Album yanjye nshya mu Kuboza uyu mwaka.By’umwihariko Album yambere yitwaga Abanyakigari indi nayo iriho indirimbo Umuturanyi n’izindi ndajyabitukanganya”.

Kubijyanye n’imyiteguro urabyifasha cyangwa ufite abaterankunga?”Yeah nk’ubusanzwe mfite abajyanamana ariko birushijeho mfite abaterankunga n’abandi benshi bansaba imikoranire kandi ndabizeza bizagenda neza pe.”

Yasoje avuga ko umuryango we umeze neza ndetse inshingano zo kuwitaho bitabangamira umwuga wo kuririmba. Social ni umwe mu bahanzi babuze amahirwe yo kwitabira irushanwa rya PGGSS 2018 bibabaza abakunzi b’umuziki

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X