Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kwamburwa inshingano na ADEPR, Bishop Tom Rwagasana,Mutuyemariya Christine na Engenier Theophile bahagarikiwe amasakaramentu

Nyuma yuko itorero rya ADEPR ryambuye inshingano za gishumba abahoze ari abayobozi bakuru b’iri torero, Muri bo harimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR n’abandi 4 bari mu bayobozi bakuru ba ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero ,ubu noneho ikigezweho nuko mu midugudu n’amaparuwasi aba bari muri iyi dosier babarizwamo barimo babahagarika ku kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo.

JPEG - 56.5 kb
Nyuma yo kwamburwa inshingano za Gipasiteri Tom Rwagasana ubu ntiyemerewe kwegera igaburo no kwitabira inama y’abakristo ba ADEPR

Bwa mbere ubu abamaze guhagarikwa n’amaparuwasi n’imidugudu yabo harimo Engenier Sindayigaya Theophile wahoze ari Pasiteri muri Paruwasi ya Kamashashi hamwe na Mutuyemariya Christine wahoze ari DAF wa ADEPR akaba yari n’umudiyakoni ku mudugudu Kamashashi ndetse na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR nawe akaba yamaze guhagarikwa kw’igaburo ryera no guhezwa mu nama y’abakristo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na Rev.Pastor Nkejumugabe Narcisse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamashshi yemeje aya makuru avugako Madamme Mutuyemariya Christine na Sindayigaya Theophile bamaze guhagarikwa kw’igaburo ryera no mu nama y’abakristo muri iyi Paruwasi .

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:"ku cyumweru k’italiki ya 31 Ukuboza 2017 Mutuyemariya Christine wahoze ari umudiyakoni ndetse ndetse na Sindayigaya Theophile wahoze ari Pasiteri akamburwa inshingano na ADEPR twatangarije abakristo ko tubahagaritse kumugaragaro bivuzeko batemerewe kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo .

Uyu mushumba abajijwe icyo bahagarikiwe yavuzeko bazize ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’itorero baregwa ati :"Itorero ni rimwe nirya ADEPR kandi muzi ko mu minsi yashize itorero ryambuye inshingano za Gipasiteri Sindayigaya Theophile bivuzeko atakiri umwizerwa w’iri torero ,ibi byatumye natwe tubahagarika kuko atari abizerwa kandi Mutuyemariya Christine nawe ari kumwe na Theophile mw’iyi mpamvu yatumye yamburwa inshingano bityo bombi twabahagaritse .

Ibijyanye n’ihagarikwa rya Bishop Tom Rwagasana usanzwe ari umukristo mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama byemejwe na Bwana Rev.Pastor Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell aho yagize ati :"Yego nibyo Tom Rwagasana ku cyumweru taliki ya 7 Mutarama 2018 twaramuhagaritse ubu ntabwo yemerewe kwegera igaburo ryera ndetse no kuba yakwitabira inama y’abakristo ibyaha ashinjwa bifitanye isano n’ibyimicungire mibi y’umutungo w’itorero rya ADEPR yakoze ubwo yarakiri umuvugizi wungirije .

JPEG - 83.8 kb
Aba bose uko bagaragara hano bambuwe inshingano na ADEPR bazahagarikwa nk’abakristo ba ADEPR

Dosier yo kunyereza umutungo wa ADEPR irimo n’abandi bantu batandukanye ndetse itorero rya ADEPR abari bafite inshingano barazambuwe bivuzeko bose barindiriye ko amaparuwasi yabo agenda abahagarika nkuko bigenda muri ADEPR uwagaragaweho n’icyaha cy’umutima ntiyature ngo yihane ashyirwa hanze y’itorero.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Erneste RWAGASANA - 16/01/2018 saa 16:08

ABANYEREJE UMUTUNGOWA A.DE.P.R BARAMUTSE BIHANYE IMANA YABABABARIRA.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 16/01/2018 saa 02:13

Kuba ubyita ubucuruzi wowe niko ubyumva,ariko itorero n'iryera kandi ni irya Kristo, ahubwo,nibashake uburyo bikiranura n'Imana bareke abantu uretse ko ijambo ry'Imana nigishijwe rivuga ngo nibibashobokera murwanyu ruhande mubane n'abantu bose amahoro bityo ngewe si iyonama uvuze mbagiriye.
Kanda hano umusubize

Hitimana - 15/01/2018 saa 13:35

Nibakoreshe amafaranga babashinja ko bibye,bashinge idini ryabo.Ntabwo ari ADEPR yonyine ivugwa nabi.Kuva na kera,usanga amadini arangwa no gusahura umutungo,amatiku,irondabwoko,etc...Mu gihe Bible isaba abakristu nyakuri "kugira ubumwe" (1 Abakorinto 1:10),no "gukundana" (Yohana 13:35).Bible bayikoresha bishakira ibyisi,kandi YESU yarasize atubujije gukunda ibyisi (Yohana 15:18-19).Kiriya CYACUMI barya,imana yali yaragihaye abantu bitwaga Abalewi gusa,kubera impamvu yumvikana neza dusoma muli Kubara 18:21-24.Abakristu nyakuri,YESU yadusabye kujya mu nzira tukabwiriza ku buntu,nkuko yabigenzaga hamwe n'abigishwa be (Matayo 10:8).Nta Pastor numwe uzabona mu mihanda abwiriza,ahubwo baba bibereye muli shuguri nk'abandi bose.Jye n'abo dusengana bose,nta na rimwe dushwana,nta na rimwe dusaba icyacumi.Ahubwo tujya mu nzira tukabwiriza ku buntu.Igihembo ni ubuzima bw'iteka muli paradizo.
Kanda hano umusubize

Ntibizerwa Alex Song Soso - 16/01/2018 saa 06:11

Murakoze Bwana Hitimana, Gusa Niba Abo Bayobozi Baritwaye Nabi Mwitorero Nibahanwe Knd Basabe Imbabazi Bishyure Ibyo Bariye Bazihabwa, Ikindi Wibagira Inama Yogushinga Idini Sibyo Byingenzi Ahubwo Nibashake Ubwami Bwimana Nogukiranuka Ibindi Byose Bazabyongererwa.
Kanda hano umusubize

jean - 15/01/2018 saa 11:28

Amasakramentu aba Muri Kiliziya Gatolika abandi siko bayita mujye muvuga ibintu mu mazina yabyo
Kanda hano umusubize

Gerald - 15/01/2018 saa 10:55

Ariko uhagarika umuntu mu cyo mwise itorero?itorero rya Kristo bararizi ni bage hirya babwirize abantu barebe ko abantu badakizwa uhereye mu give cya Bibiriya ukageza mugihe cya Yesu abantu bakoraga ibya ariko Imana ariko ikababa hafi nkabana Bayo naho abandi ngo nukubajujubya no mu bandagaza .
Kanda hano umusubize

Ntibizerwa Alex Song Soso - 16/01/2018 saa 06:16

Ushobora Kujya Nahandi Ukabwiriza Bikemera Ariko Ibyo Sibyo Byingenzi Igikuru Nugukiranuka Nokubana Nabantu Bose Amahoro, Nibishyure Ibyo Bariye Bihane Barebeko Imana Itababarira.
Kanda hano umusubize

Nkuranga Joseph - 15/01/2018 saa 10:30

Bafite amafranga nibashinge iyabo dini nkuko abandi bayashinga.Uretse nabo kandi hari nabayavamo nta gafranga bagapfundikanya kdi bigakunda nkanswe bariya bafite uburyo?Courage bagabo.
Kanda hano umusubize

m.bro - 15/01/2018 saa 10:01

Byose ni business, bashinge itorero ryabo knd bazabona nabayobocye! Ibyo guhagarikwa ntacyo bivuze usibye imyumvire.
Kanda hano umusubize

Erneste RWAGASANA - 16/01/2018 saa 17:20

Ntabwo ariwomuti! ahubwo nibakora ibyogukiranuka, IMANA izabemera nahogushinga idini rishingiye kuri BISINES nahowaruri byanze, uba ukemuje ikibazo ikindi. IMANA irihejuru yabyose ifite ibindi yabageneye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X