Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yuko Niyorick atakaza Moto ye yahise atangiza umushinga wo gukodesha amamodoka


Umuhanzi Niyorick wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kuva mu myaka ya kera, yatangaje ko yatakaje moto ye bitewe no kuyiha aba motali ariko ubu akaba avuga ko agiye gutangiza umushinga wo gukodesha amamodoka.

Nyuma yo kubona ko muzika yonyine idahagije kugira ngo azabashe kugera ku iterambere yifuza, Niyorick yahisemo gutangiza umushinga wo kuzajya akodesha ama modoka anyuranye.

Iyi Kompani ya Niyonsenga yayihaye izina rya “Niyo Travelling Agency” mu mpine ni NTA, ikaba izajya ikodesha imodoka ku bantu bakoze ubukwe, abakerarugendo cyangwa umuryango ushaka gutembera n’ abandi batandukanye.

Niyorick avuga ko nk’umuntu w’umusore ukeneye iterambere ryo mu rwego rwo hejuru aba akwiye gukora imishinga myinshi kuko Bizana inyungu zifatika mu bushobozi bw’umuntu dore ko uyu musore yarafite na moto ariko akaza kuyitakaza kubera aba motali yayihaga ngo bajye bamuha amafaranga.

Niyorick kandi yasubije abibwira ko kuba yatangije uyu mushinga bishobora kuzatuma areka umuziki, kuko yahise ashyira hanze indirimbo y’Imana yitwa “Uri Uwera” agamije gushimira Imana kuba yaramufashije muri uyu mwaka wa 2017, ndetse akaba yizeye ko no muri 2018 Imana izabana nawe.

“Uri Uwera” yakozwe na Producer Evydecks ukorera muri Touch Entertainment ari naho Niyorick asanzwe abarizwa

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 28/12/2017 saa 13:13

ko mutaturangiye aho twamusanga aho akorera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X