Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yagaragaye kuri Televiziyo ya Diamond-Amafoto

Umuhanzi Oda Paccy niwe ubaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda utanze ikiganiro kuri televiziyo ya Wasafi Tv y’icyamamare Diamond Platnmuz muri Tanzania.

Umuhanzi Oda Paccy niwe ubaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda utanze ikiganiro kuri televiziyo ya Wasafi Tv y’icyamamare Diamond Platnmuz muri Tanzania.

Ni televiziyo nshya iherutse gushingwa ikaba ifite na Radiyo yayo ndetse na Studio itunganya imiziko byose bikaba bikorera mu inzu imwe mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mukobwa asubiye muri Tanzania mu bikorwa by’akazi k’umuziki ndetse akaba yaratanze ibiganiro ku maradiyo n’amateleviziyo bitandukanye nka ITV ndetse na Clouds FM.

JPEG - 67.5 kb
Oda Paccy yishimiye gukorera ikiganiro kuri Wasafi TV

Nkuko yabidutangarije, Oda paccy ngo yari yagiye gukora indirimbo ariko ngo ntabwo yari afite gahunda yo kongera kujya gukorera muri studio ya Wasafi ya Diamond.

Uyu mukobwa yari yatubwiye ko yari yagiye muri Tanzania gukora urugendoshuri muri muzika ngo kuko iki gihugu kimaze gutera imbere muri muzika ugereranije n’u Rwanda.

Byarangiye Oda Paccy anakoraye indirimbo n’umuhanzi wo muri iki gihugu witwa Chin Bees, indirimbo bise Sweety love.
Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twizeyimana eric - 15/05/2018 saa 15:00

byiza cyane kbs.
Kanda hano umusubize

- 14/05/2018 saa 08:23

nanga NDAmwemera
Kanda hano umusubize

kiyago audifax - 14/05/2018 saa 06:17

Nibyiza cane kurondera ubumenyi uyo muhanzikazi ndamufana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X