Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impanuka ikomeye niyo yahitanye Padiri Kambanda Wakoreraga Ubutumwa Muri Diyosezi Ya Butare -Amafoto

Padiri Libère Kambanda wakoreraga ubutumwa muri Diyoseze ya Butare akaba yanayoboraga Caritas y’iyo Diyoseze yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Ruhango mu ijoro ryo kuri wa mbere tariki ya 16 Mata 2018.

Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa i Kirengeri yari irimo abantu batatu barimo na Padiri Libère Kambanda waje kwitaba Imana, abandi barakomereka.

JPEG - 173.3 kb
Imodoka yarimo Padiri Kambanda.

Padiri Eric Twizigiyimana wiganye na nyakwigendera yabwiye itangazamakuru ko bamenye iby’iyo nkuru ibabaje ariko kugeza ubu ntibaramenya neza amazina yabo bandi bari kumwe na Padiri Kambanda mu modoka.

JPEG - 43.1 kb
Imodoka barimo yangiritse bikomeye.

Padiri Kambanda witabye Imana yari afite imyaka 34 y’amavuko akaba yahawe ubupadiri mu 2011 arangije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

JPEG - 43.1 kb
Imodoka barimo yangiritse bikomeye.

Uyu mupadiri witabye Imana akiri muto uretse kuba yari umupadiri nk’ubutumwa bukuru yahamagariwe yari anafite inshingano zo kuyobora Caritas ya Diyoseze ya Butare ndetse kaba yari ashinzwe gukurikirana amavuriro ya Kiliziya Gatolika muri iyi Diyoseze ya Butare. Imana Imwakire mu bayo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIBI - 18/04/2018 saa 18:50

Nyagasani yumve abasabira iyi ntore ye kuyakirana urugwire mu ngoma yayo
Kanda hano umusubize

NIZEYIMANKOROD - 18/04/2018 saa 17:52

KWERIUMURYANGOWABO WIHANGANE
Kanda hano umusubize

- 18/04/2018 saa 15:53

imana imwakire mubayo nukuri
Kanda hano umusubize

- 18/04/2018 saa 08:59

Ndakurahiye ibyo mwirirwa muvuga ngo Imana imwakire mu bayo n'ikinyoma,niba Itaritabye Imana ari ari mu zima nta kabuza(kwihana,kubyarwa ubwa 2) Imana ntabwo umuzi Matayo 7:21.Imana ihamagara umuntu akiri muzima,bivuze ngo niba upfuye aba yitabye Imana koko,twabatu babazwa nikise kandi yitabye ifite ibyiza gusa?Iki nikimwe mu binyoma abantu bafashe nk'ukuri.
Kanda hano umusubize

Ukuri - 18/04/2018 saa 17:45

uvuze ukuri muvandi
Kanda hano umusubize

- 17/04/2018 saa 19:03

NYAGASANI AMWAKIRE MUBE.
Kanda hano umusubize

Ernest - 17/04/2018 saa 18:47

uwo mu padiri Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

BEBE - 17/04/2018 saa 18:21

Imana ikwacyire cousin wacu ugiye ukiri muto cyanee
Kanda hano umusubize

- 17/04/2018 saa 17:57

twihanganishije umuryangowa padiri Imana Imwakiremubayo.
Kanda hano umusubize

hakizimana - 19/04/2018 saa 02:27

imana imwacyiremubayo kukonubundiyarumukoziwayo
Kanda hano umusubize

Ndayizeye Jules - 17/04/2018 saa 17:40

Imana Nimwakire
Kanda hano umusubize

uwanyirigira Angelique - 17/04/2018 saa 16:38

imana imwakire mubayo pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X