Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sport mu yindi ntera no guca agahigo andi makipe atigeze akora

Mu nama yihutirwa yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abahagarariye abafana yafashe imwe mu myanzuro yo guhosha amakimbirane arimo no kugarura uwahoze ari umutoza wayo wungirije Witakenge Janot.

Mu nama yihutirwa yaraye ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abahagarariye abafana yafashe imwe mu myanzuro yo guhosha amakimbirane arimo no kugarura uwahoze ari umutoza wayo wungirije Witakenge Janot.

Iyi nama yabereye mu Nzove yigaga ku bibazo by’umwiryane bishingiye ahanini kukutumvikana hagati ya komite iriho ndetse n’itsinda rivugwa ko riyirwanya ngo riyobowe na Muhirwa Prosper.

Iri tsinda rishinjwa guteza umwiryane mu ikipe ndetse no guha ruswa bamwe mu bakinnyi ngo bitsindishe. Ibi byafashe intera ubwo mu ijoro ryo kuwa gatatu iri tsinda ryashagaka gukubita umutoza Ivan Minnaeet ndetse n’umunyamabanga King Bernad bavuye I Huye.

Muri iyi nama Muvunyi Paul umuyobozi w’iyi kipe yemeje ko hari abantu bacamo ibice abakinnyi ari nabyo biteza umwuka mubi mu ikipe gusa hemejwe ko hagiye kuganirizwa abo bireba bose.

Muri iyi nama uretse guhosha aya makimbirana hafatiwemo n’indi myanzuro irimo kwinginga umutoza mukura Ivan Minnaert akemera ko uwahoze amwungirije Janot Witakenge yagaruka mu kazi ndetse umutoza akaba yabyemeye.

Muri iyi nama kandi Skol yemeye kugurira abakinnyi bose kositime (costume) hakajyaho ikirango cya skol na Rayon Sports.

Uyu muterankunga kandi yemeye ko ariwe uzajya ahemba abatoza bose b’iyi kipe.

Rayon Sports kandi ngo igiye kugura imodoka mu minsi ya vuba igashyirwaho ibirango byayo n’ibya skol, Skol ikaba yemeye ko izajya itanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri kwezi kubera ibyo birango byayo bizaba biri kuri iyi modoka.

Skol kandi igiye gutangira kujya ihemba umukinnyi witwaye neza buri kwezi muri iyi kipe ndetse inemera gutera inkunga buri fan club yose izashinga akabari ikayiha ibisabwa byose kugirango gatangire gakore neza.
Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peter - 15/05/2018 saa 03:44

Ariko ko mbona rayon ikundwa n'abantu benshi muri iki gihugu, ubuyobozi bw'iyi kipe bwaziga uburyo bushyira ba ambassadors mu bice bitandukanye by'igihugu mukareba ukuntu abantu bashyigikira ikipe yabo kuko abenshi bayikunda batanayizi
Kanda hano umusubize

theo - 14/05/2018 saa 09:06

Twishimiye Iyo myanzuro igiye guteza inbere ikipe yacu!
Kanda hano umusubize

theo - 14/05/2018 saa 09:05

Twishimiye Iyo myanzuro igiye guteza inbere ikipe yacu!
Kanda hano umusubize

Ishimwe Iradukunda Regis - 11/05/2018 saa 15:13

Nibyiza kandi Birakwiye ikipe yacu ndumva yafashe imyanzuro mizuri kandi n umuterankunga wacu SKOL turamushimiye uburyo yemeye gufasha ikipe yacu ndahamya ko bizatanga umusaruro ugaragara
Kanda hano umusubize

pass - 11/05/2018 saa 14:41

Nibyiza kdi abajya inama ntakibananira,gusa biragaragarako hari abantu biyita ko bakunda rayon sport kdi biyoroshe uruhu rw'intama kuko ntibaba bayikunda ngo bayigambanire bene ako kageni bacamo ibice abakinnyi cg ngo bahangane na comite iriho.inama nagira abakinnyi burya bakagombye guha agaciro akazi bakora n'uwakabahaye kuko niko gatuma batera intambwe.nawe umukinnyi arahimbahimba impamvu ngo adakora wagirango aba ahima ikipe gusa we yisize.bisubireho kuko badusubije inyuma muriyi minsi kdi bitari bikwiye.murakoze kubwo ayamakuru
Kanda hano umusubize

Jack - 11/05/2018 saa 12:06

Nukuri nibyagaciro kubona ikipe yacu dukunda cyane, yongeye kuiyubaka no gutera imbere noneho ibikombe turaje tubitware kahave
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X