Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports irasura Sunrise FC mu mukino wo gushaka umwanya wa mbere

Rayon Sports irasura Sunrise FC i Nyagatare mu mukino w’ikirarane kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018 isabwa gutsinda igahita ikura AS Kigali ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Sunrise FC itozwa na Alphonse Gatera, ikomeje kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino kuko ihagaze ku mwanya wa gatanu n’amanota 25 mu mikino 14 inganya na APR FC, kuri uyu wa Mbere mu rugo ifite akazi katoroshye ko gukura andi manota atatu imbere ya Rayon Sports ishaka gutsinda igahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 30 mu mikino 15.

Mbere yo guhaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru, Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert utaratakaza inota na rimwe muri shampiyona kuva yahabwa iyi kipe mu kwezi gushize, yatangaje ko n’ubundi igikuru kimujyanye i Nyagatare ari ugushaka amanota atatu byanze bikunze.

Yagize ati “Twagize umwanya uhagije wo gukorana n’abakinnyi no kwitegura uyu mukino. Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe iri mu bihe byiza niyo mpamvu twe ubwacu tugomba kugerageza gukora neza. Nasabye abakinnyi gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru niba bashaka kuguma mu rugamba rwo gushaka igikombe. Uyu ni umukino ukomeye kandi ni amanota atatu y’ingenzi kuri twe.”

Gatera utoza Sunrise FC we yatangaje ko bazi neza ko bagiye guhura n’ikipe ifite igikombe giheruka ishaka amanota atatu no gukomeza kurwanira icy’uyu mwaka ariko afitiye icyizere abakinnyi be.

Yagize ati “Turakina n’ikipe ifite igikombe cy’umwaka ushize, nta kabuza uyu ugomba kuba umukino mwiza. Biradusaba gukora cyane kugira ngo dutsinde tugume mu murongo mwiza wo kugera ku ntego zacu. Tubonye amanota atatu byatwongerera icyizere mbere yo kujya mu gice cya kabiri cya shampiyona.”

Mu yindi mikino y’ibirarane ku makipe yari yaserukiye igihugu mu mikino Nyafurika, APR FC yatsinze Etincelles FC igitego kimwe ku busa cya Nsabimana Aimable i Rubavu kuri iki Cyumweru ikaba igomba kurangiza ibirarane isura Gicumbi FC kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe.

Kugeza ubu ku munsi wa 15, AS Kigali iracyari iya mbere n’amanota 29 ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 28 zose zikaba nta kirarane zifite, Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 27 ikurikiwe na APR FC ifite 25 inganya na Sunrise FC zose zikaba zigifite umukino umwe umwe w’ikirarane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X