Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yihagazeho i Dar es Salaaam

Rayon Sports yabashije kwihagararaho ku mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa i Dar es Salaaam muri Tanzania, ihakura inota rimwe imbere y’ikipe ya Yanga SC yari mu rugo, umukino wihariwe n’iyi kipe yo mu Rwanda ariko banganya ubusa ku busa.

Rayon Sports yabashije kwihagararaho ku mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa i Dar es Salaaam muri Tanzania, ihakura inota rimwe imbere y’ikipe ya Yanga SC yari mu rugo, umukino wihariwe n’iyi kipe yo mu Rwanda ariko banganya ubusa ku busa.

Bakinaga umukino wo ku munsi wa kabiri wo mu itsinda D rya CAF Confederation Cup.

Yanga SC yatangiye isatira Rayon Sports ibona uburyo bwa mbere bwa koruneri ku munota ubanza w’umukino ubu butagize icyo butanga gusa na Rayon Sports inanirwa kubyaza umusaruro imipira yazamukanye ku munota wa gatatu n’uwa kane.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rayon Sports yihariye umukino inabona kuroneri ya mbere itagize icyo itanga.

Ismaila Diarra yakabaye yatsindiye Rayon Sports igitego ku munota wa 64 w’umukino ariko birangire ubu buryo abupfushije ubusa, hari mbere y’uko Obrey Chirwa abona umupira we ugonga igiti cy’izamu rya Rayon Sports.

Umutoza Ivan Minnaert yakoze impinduka za mbere ku munota wa 73 w’umukino ubwo Christ Mbondi yinjiragamo mu mwanya wa Diarra, gusa iyi kipe ihagarariye u Rwanda yongere guhusha ubundi buryo bwiza bw’igitego.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Mwinyi Zahera utoza Yanga SC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga rutahizamu w’umurundi; Amiss Tambwe winjiye asimbura Obrey Chirwa gusa ntacyo byahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Rayon Sports igize amanota abiri mu mikino ibiri nyuma yo kunganya na Gor Mahia mu mukino wa mbere. Yanga SC yo yari yatsinzwe ibitego 4-0 na USM Alger.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda D waberaga kuri Kasarani Stadium muri Kenya, Gor Mahia inganyije na USM Alger ubusa ku busa.

USM Alger iyoboye itsinda n’amanota 4, Gor Mahia na Rayon Sports zifite amanota abiri mu gihe Yanga SC ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ange Mutsinzi Jimmy, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Mugisha Francois, Nyandwi Saddam, Kwizera Pierrot, Ismailla Diarra, Muhire Kevin, Shabani Hussein Tshabalala.

Yanga SC: Youthe Rostand, Hassan Kessy, Gadiel Michael, Andrew Vincent, Kelvin Yondani,Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi, Geofrey Mwashiuya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munyaneza Anathori - 18/05/2018 saa 17:25

Ninatorindi Icyigariturabashimirakubwamakurumugezahomudusuhuri Turikumwemurakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X