Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Reba amfoto ababaje utabaonye yaranze umuhango wo gushyingura Nyirabasare wo kuri Base waririmbwe na Orchestre Impala

Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 3/5/2018 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Nyirabasare wo kuri base yitabye Imana azize iza bukuru. Ni inkuru yababaje benshi kuko uyu mukecuru wari ugeze mu za bukuru yari asanzwe azwi mu mateka mu ndirimbo yahimbwe na Orchestre Impala.

Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 3/5/2018 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Nyirabasare wo kuri base yitabye Imana azize iza bukuru. Ni inkuru yababaje benshi kuko uyu mukecuru wari ugeze mu za bukuru yari asanzwe azwi mu mateka mu ndirimbo yahimbwe na Orchestre Impala.

Kuri iki cyumweru tariki 6/5 2018 ni bwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 90 y’amavuko yasezeweho bwa nyuma ndetse anashyingurwa n’abaturage bo mu kagari ka Rutonde, umudugudu wa Rweya ho mu murenge wa Shyorongi aho yari amaze imyaka igera Kuri 45 atuye nyuma yo kuva i Rulindo.

AYIRWANDA Monique yashyinguwe n’imbaga y’abaturage bo muri ako gace cyane ko mu myaka yari amaze aho nta muntu n’umwe wo mu muryango we wigeze umenyekana ngo abe yaza kumusura cyane ko imibereho ye yose yabazwaga ubuyobozi bw’umurenge yari atuyemo.
AMAFOTO
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ukuri - 11/05/2018 saa 18:27

Nonese Munyamakuru,ikiri aha wavugaga kibabaje ni ikihe?ni isanduku se igiye mu itaka?ni iki washatse kwerekana?
Kanda hano umusubize

maxi - 11/05/2018 saa 16:44

Urabeho nshuti yabeza, utashye gitwali,
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 10/05/2018 saa 12:56

IMANA,IMWAKIREMUBAYO
Kanda hano umusubize

patimosi j apotre - 12/05/2018 saa 01:42

yakire umusinzi wahetse umwana mu ngutiya amucuritse
Kanda hano umusubize

- 10/05/2018 saa 11:40

NI MASAKA nkipfura ziwacyu zishize
Kanda hano umusubize

vedaste nsabyitora - 10/05/2018 saa 11:18

Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

Gatare - 10/05/2018 saa 04:37

Tujye twibuka ko Yesu yavuze ko abantu bapfa bamwizera azabazura ku munsi w'imperuka,akabaha ubuzima bw'iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Kwizera Yesu,ni ugukora ibyo yasize adutegetse byose.Urugero,muli Yohana 14:12,Yesu yavuze ko abamwizera bose bagomba gukora umurimo wo kubwiriza nawe yakoraga.Yirirwaga mu nzira no mu ngo z'abantu abwiriza.Abantu bamwigana,ni abahamya ba Yehova. Muli Matayo 24:14,Yesu yadusabye kubwiriza ubwami bw'imana,kugeza igihe azagarukira ku munsi w'imperuka.Nkuko dusoma muli 2 Abatesalonike 1:7-9,Yesu nagaruka azatwika abantu bose batita ku bintu byerekeye imana kandi nibo benshi.Kuko abantu nyamwinshi baba bibereye mu byisi gusa:shuguri,amafaranga,politike,etc...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X