Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Riderman yaciye uruvugo ku byavugwaga kuri Label Ye

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya RiderMan yasobanutye byinshi ku bijyanye na Label ye yise iBISUMIZI yari imaze kubaka izina mu Rwanda

Muri iyi weekend ishize ubwo uyu mugabo yari ari kuri televiziyo imwe ya hano mu Rwanda akabazwa impamvu iryo zina risa nirigenda ricumbagira yavuze ko atari ko bimeze ahubwo ko indirimbo ze zose ziba zakorewe mubisumizi kabone n’ubwo yaba yifashishije abandi ba Producers ngo ntibikuraho zigomba kuba ari zo mubisumizi icyakora yemeza ko bitagikora nka Label ifasha abandi bahanzi cyangwa ibe studio itunganya umuziki nkuko byahoze mumyaka yashize aho yatenze urugero kuri the mane nka Label na Uno music akorerwamo na Made beat maze avuga ko iyo atari yo mikorere y’ibisumizi byubu bisigaye bihagarariwe na Riderman we ubwe kugiti cye.

Mu mwaka wa 2012 nibwo umuhanzi Riderman yashinze iyo studio y’ibisumizi ayikuye iwabo mu rugo maze ashyira Producer T Brown azana kuyigira label aho yatangirijemo abahanzi nka: M izzo, Ama G The black , Queen Cha , Social Mula icyo gihe hagiye hakorerwamo indirimbo zakunzwe cyane haba kubahanzi b’iyo label n’abandi bayiganaga muri rusange ariko yaje gucumbagira mu mwaka wa 2015, umwaka umwe nyuma yuko Riderman atwaye irushanwa rya Primus Guma guma superstar kunshuro yaryo ya 4.

Si ubwambere habaye ikibazo nkiki cyo kuba haza studio zigakora cyane ariko nyuma zikaburirwa irengero kuko hari n’izindi byabayeho nka: TFP, Unlimited record na F2K abakunzi b’umuziki bakaba bibaza impamvu amazina nkaya yarakomeye yari no gufasha abahanzi bakizamuka agenda akibagirana burundu.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X