Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RURA yemeje ko Moto zose zitwara abagenzi zigomba gushyirwamo imashine ya mubazi (Tape and Pay)

Ikigo cy’igihugu cyita ku mirirmo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA),cyemeje ko ikigo "YEGO MOTO". gifite ikoranabuhanga gitangiza gahunda yo gushyira mubazi muri moto zitwara abagenzi( Tap and Pay).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Gashyantare 2018, Rura yemereye ikigo Yego Moto gitangira gushyira imashini ya Mubazi kuri Moto zitwara abagenzi muri Kigali.

Kugira ngo umuntu akoreshe ubwo buryo abanza kwiyandikisha muri YEGOMOTO, agahabwa akarango (Tag) kagura 200Frw ashyira kuri telephone ye. Ako ni nako kamufasha mu kwishyura serivisi zose zikorana na MTN Mobile Money harimo na moto.

Iyo umuntu afashe urugendo kuri moto yishyura ageze aho ajya. Umumotari afata ka kuma ke agakurikiza amabwiriza, kakagaragaza amafaranga agomba kwishyura agahita avanwa kuri Mobile Money y’umukiriya akajya ku y’umumotari.

Ubwo buryo bwo kwishyura ngo butuma umugenzi nta yandi mafaranga acibwa, yaba ayo kohereza cyangwa kubikuza kandi bigakorwa mu gihe gito cyane.

Umuyobozi wa YEGOMOTO, Karanvir Singh, avuga ko ubwo buryo ari bwiza kuko n’umuntu uri kure ashobora kwishyurira ubukoresheje.

Yagize ati “Ubu buryo butuma ushobora kwishyurira urugendo umuntu mutari kumwe. Bisaba kumwoherereza ibiranga urugendo bitangwa na ka kuma ndetse n’amafaranga agomba kwishyura, agahita abikora akaba afashije mugenzi we.”

uhagarariye RURA muri iki kiganiro , Ndagijimana Aron ikigo cy’igihugu cyita ku mirirmo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), avuga ko ubu buryo buhuye na gahunda za Leta.

Ati “Ubu buryo bujyanye na gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga menshi mu mufuka. Butuma umuntu atirirwa aciririkanya n’umumotari cyangwa atakaza umwanya byagoranye kwishyurana kubera kubura amafaranga avunje. Ubu buryo tugomba kubushyigikira.”

Akomeza avuga ko iyo gahunda itangirijwe mu mujyi wa Kigali, aho mu gihe cyamezi 6 ibihumbi 15 bya Moto zitwara abagenzi zizaba zikoresha iryo koranabuhanga ndetse bitarenze 2018 rikaba ryagejejwe ku zo mu gihugu cyose.

Biteganyijwe ko iyi gahunda nimara gutangizwa umumotari utazajya akoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga azajya abihanirwa, bari gutegura ibihano azajya ahanishwa.

Umuyobozi wa Yego Innovision(iburyo), Karanvir Singh n’uwari uhagarariye RURA, Ndagijimana Aron, bemerera yego Moto gutangiza ikoranabuhanga muri Moto.

JPEG - 208.7 kb
Bari mu kiganiro n’abanyamakuru.
JPEG - 96.4 kb
Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh.
JPEG - 145.2 kb
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na Rura na Yego Moto.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndi vedaste - 15/02/2018 saa 17:25

Murakoze kutugezaho ayo makuru ego moto bazayitangira angahe? cg ntakiguzi
Kanda hano umusubize

ndi vedaste - 15/02/2018 saa 17:25

Murakoze kutugezaho ayo makuru ego moto bazayitangira angahe? cg ntakiguzi
Kanda hano umusubize

Badege - 15/02/2018 saa 12:18

Bishobora kuzagabanya n'ibibazo by'abamotari bamburaga abagenzi nijoro. Gusa birasaba ko bizasobanurirwa abantu cyane, nibimara gusobanuka neza bizagora akamaro kanini .
Kanda hano umusubize

Badege - 15/02/2018 saa 12:16

Ni hatari!!! Birakomeye!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X