Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana:Imibiri isaga 53 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Mu Rwanda hakomeje iminsi ijana yo kwibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside yakozwe mu mwaka w’1994.Uturere n’intara zitandukanye zikomeje ibikorwa byo kwibuka Abambuwe ubuzima muri icyo gihe.

JPEG - 59.9 kb
Imibiri isaga 50 yarashyinguwe mu cyubahiro

Ni muri urwo rwego akarere ka Rwamagana mu mpera z’icyumweru gishize nako kibutse Abatutsi bishwe hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 54
mu rwibutso rwa Muyumbu rusanzwe rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 14290 bishwe muri Jenocide.

Iyi mibiri 54, harimo 53 yabonetse mu murenge wa Muyumbu, n’umwe wabonetse mu murenge wa Nyakaliro.

Muri uyu muhango ukaba waritabiriwe n’inzego zitandukanye harimo umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu, Prezida wa Ibuka mu rwego rw’umurenge bwana Mugemana Geoffrey ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w,umurenge wa muyumbu bwana Muhigirwa David,n’inzego za Polisi n’izagisirikare.

JPEG - 39.9 kb
Mayor w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu yitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Icyakomeje kugarukwaho n’inzego zitandukanye,ni uko Abanyarwanda bagomba gufatira isomo ku marorerwa yagwiririye u Rwanda maze Jenoside yabaye ntizongere ukundi, ahubwo harushweho gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.

Ikindi kandi ni uko abakoze ayo mahano bakwiye kwegera abo bayakoreye bakabasaba imbabazi ndetse n’abayakorewe bakazitanga mu rwego rwo kurushaho kunoza ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwiyemeje maze rukomeze gukataza mu iterambere no kubaka umuryango mu buryo bunogeye bose.





Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gitembe xavier - 18/04/2018 saa 05:25

Iby I Rwanda ni amayobera. ...none se buri mwaka mubona abishwe ntibihagarare ....imi biri y abahutu se muyitandukanya niyabatutsi. ...Ubwo umwaka utaha muzaba mwabonye indi mibiri.....ubuziraherezo .....isi irikoreye....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X