Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye wa Rayon Sports yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe adakina – Amafoto

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdoul wari umaze amezi 11 adakina yagarutse mu kibuga akorana imyitozo na bagenzi be.

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdoul wari umaze amezi 11 adakina yagarutse mu kibuga akorana imyitozo na bagenzi be.

Ikipe ya Rayon Sports ifitanye umukino w’igikombe cy’Amahoro na Etincelles kuri uyu wa gatatu ariko kuri uyu wa kabiri nibwo yakoze imyitozo ya nyuma gusa bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bayo ntibayigaragayemo nka Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi na Bimenyimana Bonfils Caleb.

JPEG - 55.6 kb
Rwatubyaye yagarukanye imbaraga nyinshi

Gusa myugariro wayo Rwatubyaye Abdoul we yongeye kugaragara mu myitozo ku nshuro ya kabiri kuva yakira imvune yaramazemo amezi 11. Umutoza w’iyi kipe Ivan Minnaert we avuga ko atazahita amukinisha kuko atizeye imbara z’umubiri we.

Ati:“Birashimishije ko ari gukira akongera gukina neza, namuhaye ibyumweru bibiri akorana na bagenzi nyuma nibwo tuzareba uko tumushakira iminota mike yo gukina kuko ubu ntabwo umubiri we uragarura imbaraga”.

“Gusa mu minsi nka 30 azaba akina imikino y’amarushanwa kandi ndamukeneye kuko dufite imikino myinshi irimo n’iya CAF Confederation Cup”.

JPEG - 120 kb
Umutoza arifuza ko Rwatubyaye yagaruka ngo ariko ntabwo ntambaraga afite zihagize

Rwatubyaye Abdoul yavunitse umwaka ushize mu kwezi kwa 3 ubwo Rayon Sports yatsindaga Bugesera FC igitego kimwe ku busa muri shampiyona.

Yabazwe umwaka ushize mu kwezi kwa 11 mu bitaro byitiriwe umwami Fayizal abifashijwemo na Rayon Sports ndetse ahita yongera amasezerano yo kuyikinira.

JPEG - 131.8 kb
Rwatubyaye yakoranye imyitozo na bamyugariro bagenzi be

Rayon Sports irerekeza I Rubavu kuri uyu wa kabiri, bucyeye bwaho kuri uyu wa gatatu itane mu mitwe na Etincelles FC. Irajyana abakinnyi 20

Urutonde rw’abakinnyi 20 berekeje i Rubavu

1.Ndayishimiye Eric “Bakame”
2.Kassim Ndayisenga
3.Thierry Manzi
4.Faustin Usengimana
5.Ange Mutsinzi
6.Mugabo Gabriel “Gaby”
7.Saddam Nyandwi
8.Nzayisenga Jean D’Amour “ Mayor”
9.Eric Rutanga
10.Eric Irambona
11.Mugisha Francois “Master”
12.Imanishimwe Djabel
13.Kevin Muhire
14.Nova Bayama
15.Djamar Miseneza
16.Youssouf Habimana
17.Christ Mbondi
18.Tchabalala Hussein
19.Diarra Ismaila
20.Mugume Yassin

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X