Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi ati"umugore wanjye ntagira itiku nk’abandi bakobwa"

Safi Madiba amaze igihe kitari kinini ashatse umugore witwa Niyonizera Jdithe.Uyu musore ahamya ko umugore we atandukanye n’abandi bakobwa kuko ngo usanga atagira amatiku nkabo, bityo ngo bikaba biri mu byo amukundira.


Mu kiganiro yagiranye na Magic Fm ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Mutarama 2018, Safi yahamije ko akunda uyu mugore we mu buryo bukomeye kuko atagira amagambo n’itiku nk’ibyabandi bakobwa.Icyakora yavuze ko abakobwa bose atariko bagira amatiku.

Uretse ibyo kandi,Safi yagarutse ku ntera iri hagati ye na Judithe,ahamya ko nta kibazo gihari kuba umwe ari muri Canada undi akaba mu Rwanda.Gusa ngo mu minsi iri mbere barateganya kuba bari kumwe.

Uguhura kwabo ngo bizagerwaho mu gihe umwe azajya ava aho ari agasanga undi mu gihugu arimo,ikindi gihe n’undi ngo afate inzira asange undi aho aho ari,gutyo gutyo kugeza ubwo iminsi izagera wenda bakaba babana mu nzu imwe.

Safi kandi yakomoje ku by’umuziki we asigaye akora ku giti cye,avuga ko akataje kandi ibikorwa bye bikomeje gutera imbere nyuma yo kuva mu uitsinda rya Urban Boys yahoze aririmbamo kuri ubu rikaba rigizwe na Nizzo na Humbel Jizzo.

Ikindi yongeyeho ngo impamvu atari mu itsinda rya Urban boys ngo ni uko atari we warishinze.Afata Nizzo na Humble nk’abashinze iri tsinda ariko akanga kwemeza hagati y’abo babiri uwarishinze nyirizina.

Tubibitse ko uyu muhanzi yavuye muri iri tsinda ahanini bishingiye ku mahari yagiye avugwa hagati ye na Nizzo.Hakomeje gucicikana amakuru y’uko aba bombi bahoraga bashondana ndetse rimwe na rimwe bakanyuzamo bakarwana.

Nyuma safi yabajijwe impamvu yavuye muri iri tsinda ari uko ngo yabonaga nta ejo hazaza rifite.

Kugeza ubu,Safi Madiba yamaze gusezera burundu muri iri tsinda ndetse akaba yahise atangira n’imishinga mishya aho yamaze gukorana indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yakoranye na Meddy.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Zouzou - 16/01/2018 saa 09:14

ntimucike intege iyo uri murugendo ruganisha kubyiza urageragezwa! haba kumana! nokubantu! so mwebwe mutumbire icyo mushaka!
Kanda hano umusubize

ubajohn - 14/01/2018 saa 01:24

hahaha rata nimwikundanire kuko ntakiba kidafite impamvu
Kanda hano umusubize

Mugiraneza - 13/01/2018 saa 08:20

Ntabwo nemera ibyo SAFI avuga ko umugore we atagira itiku.Kereka niba ibyo banditse ku mugore we atari byo.Ibinyamakuru byinshi byanditse ukuntu umugore we yibye amafaranga umugabo we wa mbere w'umuzungu muli Canada.Hanyuma agurira SAFI inzu ya Etaje,ndetse batwereka ifoto yayo.Niba aribyo,ayo niyo matiku mabi.Nkeka ko SAFI amurata kubera ko yamuguriye inzu.Gusa bavuga ko SAFI nawe yahemukiye abakobwa benshi yagiye aryamana nabo,yamara kubahaga,akabata,agasanga ufite ifaranga. Nta matiku arenze ayo.Byaba byiza basabye imana imbabazi,wenda yazibaha.Kuko guhemukira umuntu ari icyaha gikomeye.Ikibazo nuko abantu benshi badatinya imana.Ntabwo bazi ko bizababuza ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.
Kanda hano umusubize

niyo jp - 13/01/2018 saa 06:01

Safi kora ibyawe mn kd urabasha ntampamvu yokubaho ubangamiwe
Kanda hano umusubize

niyo jp - 13/01/2018 saa 06:01

Safi kora ibyawe mn kd urabasha ntampamvu yokubaho ubangamiwe
Kanda hano umusubize

niyo jp - 13/01/2018 saa 06:01

Safi kora ibyawe mn kd urabasha ntampamvu yokubaho ubangamiwe
Kanda hano umusubize

Habumugisha Emmanuel - 12/01/2018 saa 17:03

gusa madiba nakomerezaho?
Kanda hano umusubize

Emmanuel mugabo - 14/01/2018 saa 01:58

safi urugo ruhire
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA - 15/01/2018 saa 07:15

NANJYE NDARUMWIFURIJE KANDI NDAMWEMERA
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA - 15/01/2018 saa 07:15

NANJYE NDARUMWIFURIJE KANDI NDAMWEMERA
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA - 15/01/2018 saa 07:16

NANJYE NDARUMWIFURIJE KANDI NDAMWEMERA
Kanda hano umusubize

MUHAWENAYO.DANNY - 12/01/2018 saa 14:12

SAFI.NDAKWEMERA.NTUKIFATANYE.NABAKUBUZA.EJO.HAZAZA.HAWE.KANDI.UFITE.ICYEREKEZO.GUKUNDA.UMUGORE.WAWE.BIKOMEZE.BIBE.INTEGO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X