Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sandra Teta na Jay Rwanda bari mu bitabiriye ijonjora rya Godfather East Africa

Jay Rwanda uherutse kuba rudasumbwa waAfurika 2017 n’umunyamideri Sandra Teta bari mu bitabiriye irushanwa rya Godfather East Africarijya kumera nka Big Brother Africa

JPEG - 68.6 kb
Sandra Teta na Jay Rwanda bitabiriye ijonjora

Abanyarwanda bagera kuri 18 nibo bahatanye mu ijonjora rya mbere ry’abazitabira irushanwa rya Godfather East Africa rizabera muri Kenya muri Werurwe 2017.

Godfather East Africa ni irushanwa rifite imiterere nk’iy’iryahoze ritwa Big Brother Africa , ariko ryo rizahuza abaturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bine, ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Iri rushanwa rizatangira muri Werurwe 2018 rikeneye abantu 12, bivuze ko muri buri gihugu hazaturuka abantu 3 bazaba mu nzu imwe mu gihe cy’amezi atatu.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2018 nibwo mu Rwanda habaye ijonjora rya mbere aho ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 18, barimo abari bariyandishije kuri interineti n’abandi biyandikishirije aho.

Nk’uko byagaragaye abitabiriye iri jonjora abenshi ni abasanzwe ari abanyamideli, barimo umukobwa witwa Sissi Ngamije, Gigi, Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, n’abandi benshi.

Iri jonjora kandi ryitabiriwe na Sandra Teta uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba yaranabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2012, na n’ishuti ye magara Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda akaba ari no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

JPEG - 44.8 kb
Teta sandra

Buri umwe muri aba bose yahamagarwaga akicara imbere y’umuyobozi wa Godfather sir Allen wababazaga ibibazo bitandukanye, birimo amazina, imyaka,uburebure, imyaka, imbuga nkoranyambaga zabo, imyitwarire ibaranga, ibyo batarya n’ibindi bitandukanye.

Ubuyobozi bwa Godfather bwatangaje ko buzatangaza abantu 10 bazakomeza mu ijonjora rizakurikiraho baza gutangazwa nyuma y’umunsi umwe.

Injonjora rya kabiri riteganyijwe kuba muri Gashyantare, aho hazatoranywa bake (barenze batatu) bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya, abo bakazavamo batatu bazahagararira u Rwanda.

Allan uyobora Godfather East Africa yatangaje ko abazaba batoranyijwe ko bazahagararira ibihugu byabo, bazahita bashyirirwaho abantu bameze nka ba maneko, bazajya bamenya ubuzima bwose babayemo ku buryo ntawe uzaba uzi igihe azagira muri Kenya.

JPEG - 68.3 kb
Allan uyobora Godfather East Africa

Yavuze ko bazamutungura bakamusanga aho ari, bagahita bamutwara nta yindi myiteguro iyo ari yose. Nibagera muri Kenya bazamuha amafaranga yongere agure imyenda, amavuta, n’ibindi bikoresho byose azaba akeneye ariko atabonye uko azana.

Uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, anatemberezwe mu bihugu bine ari kumwe n’uwamwungirije.

Muri iyi nzu kandi hazaba harimo ibihembo bitandukanye aho bizajya bishishwa ahantu ‘ku buryo umuntu azajya aba ari nko gukubura akagwa ku mafaranga cyangwa se akabona ikintu gifite agaciro.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Imana izabatwika - 19/01/2018 saa 05:04

Iyo urebye ibikorerwa muri iri rushanwa ku muntu wamenye Imana uhuta ubona ukuntu isi yabaye nko mu gihe cya Sodom na Gomora! Abantu bataye umuco bata uburere mbese wagira ngo ruriya rubyiruka nta babyeyi rugira uretse ko n'abatabafite tudakora nk'ibyo bakora!!! Umujinya w'Imana uzamanuka utwike abakora ibikorwa by'urukozasoni bose
Kanda hano umusubize

habimana - 17/01/2018 saa 10:10

Nibyiza, ntawakwanga icya muteza imbere, ayo mafaranga ni menshi, tubifurije kuzatsinda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X